Gakenke: Abubatse umuyoboro w’amazi bijejwe kwishyurwa bitarenze iminsi 10

Mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke huzuye umuyoboro w’amazi, Rwagihanga-Kabaya-Buheta ureshya ka Km 51, wuzuye utwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 700 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa hari abawukozeho batishyuwe amafaranga yabo, ubuyobozi bukabizeza kuyabona bitarenze iminsi 10.

Abatarishyuwe bagejeje ikibazo ku buyobozi bw'Akarere, bubemerera ko gikemuka bitarenze iminsi 10
Abatarishyuwe bagejeje ikibazo ku buyobozi bw’Akarere, bubemerera ko gikemuka bitarenze iminsi 10

Abaturage bo muri ako gace babashije kuhabonera akazi bahemberwa, babasha kwiyubaka biteza imbere. Icyakora hakaba n’abandi baberewemo ibirarane by’amafaranga batahembwe; kuri ubu bavuga ko bagowe n’imibereho bagasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kugikemura.

Ababwiye Kigali Today ibi batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara barimo uwagize ati: “Namaze amezi ane nkora ubuyede, mu yo bagiye bampemba basigazamo ukwezi kumwe. Nakoreraga amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi, bakayampera icyarimwe mu minsi 15. Ubu mbara ibihumbi 60 batarampa. Nari narapanze gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube ngo niteze imbere, ariko kugeza ubu ayo mafaranga kuba ntarayahabwa byarawudindije. Ndasaba ababishinzwe kudufasha bakatwishyura amafaranga twakoreye, kugira ngo tubone aho duhera twiteza imbere”.

Mugenzi we ati “Twigomwe umwanya wacu tuza gukora ahangaha ngo tubone amafaranga atubeshaho. Hari ayo bagiye batwishyura, hakaba n’andi batatwishyuye kandi ni ikibazo duhuriyeho turi benshi. Bamwe muri twe turimo imyenda hirya no hino, abandi ntibabashije gukora imishinga bari biyemeje, ubu tukaba dukomeje kwibaza impamvu batatwishyura ntitubona igisubizo. Nibadufashe amafaranga yacu bayaduhe kuko turababaye cyane”.

Abaturage basabwe gufata neza iki gikorwa remezo kugira ngo kizarambe
Abaturage basabwe gufata neza iki gikorwa remezo kugira ngo kizarambe

Imirimo yo kubaka uyu muyoboro w’amazi yamaze imyaka ibiri ikorwa. Ikibazo cy’abatarahembewe imibyizi imwe n’imwe, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV, yakigejejweho na bamwe muri bo, ubwo bamurikirwaga uwo muyoboro w’amazi tariki 4 Nyakanga 2023, maze abizeza ko bagiye kugikemura mu minsi itarenze icumi uhereye iyo tariki.

Yagize ati “Uyu Muyoboro w’amazi nibwo ucyuzura ndetse na rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kuwubaka hari amafaranga Akarere kamugomba kataramuha, kuko hari ibyo tugomba kubanza gusuzuma mu myubakire tukareba niba yarabinogeje, nk’uko yari yabisabwe mu masezerano yagiranye n’Akarere. Twizeza abaturage ko ibi tugiye kubikurikirana tukanasaba rwiyemezamirimo kubishyura byihuse, ku buryo mu minsi itarenga 10 byose bigomba kuba byavuye mu nzira”.

Imiterere y’Akarere ka Gakenke ahanini igizwe n’imisozi miremire, aho benshi byabagoraga kubona amazi meza. Abaturage basaga ibihumbi 13 hiyongereyeho n’ibigo by’amashuri byo mu bice uwo muyoboro unyuramo, bazaboneraho kubona amazi meza.

Ni amazi asanze aka Karere kakiri mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’umwanda, aho yitezweho korohereza abaturage mu isuku n’isukura.

Nizeyimana yabwiye abo baturage ko aribo ba mbere afitiye akamaro, ati: “Nibayifashishe mu kunoza isuku n’isukura kugira ngo bagire ubuzima bwiza bibarinde n’indwara. Kubungabunga ibikoresho byifashishijwe mu kuyayobora ni ingenzi kugira ngo akamaro abafitiye karusheho kuramba”.

Mu Mirenge ine umuyoboro w'amazi unyuzemo hubatswe amavomo 54
Mu Mirenge ine umuyoboro w’amazi unyuzemo hubatswe amavomo 54

Uyu muyoboro wubatsweho amavomo asaga 54 mu Mirenge ya Minazi, Gakenke, Kivuruga na Karambo, kandi ngo ukurikije ubushobozi bw’isoko akomokamo, ubuyobozi bwasanze buzakomeza gufatiraho bukongera umubare w’amavomo, azakwirakwiza amazi mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka