Gakenke: Abubakiwe inzu n’Abajyanama b’Akarere babashimiye kubatuza heza

Imiryango ibiri itishoboye yo mu Karere ka Gakenke, y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kumurikirwa inzu yubakiwe, irahamya ko iyi ari imbarutso y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye bari bamaze igihe basonzeye.

Nyirampakaniye Sidoniya yashimiye byimazeyo abamushyikirije inzu
Nyirampakaniye Sidoniya yashimiye byimazeyo abamushyikirije inzu

Izo nzu zombi, zubatswe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, ziherereye mu Mudugudu wa Cyandago, Akagari ka Kagoma mu Murenge wa Gakenke.

Harimo iyubakiwe umukecuru witwa Nyirampakaniye n’iy’uwitwa Ndayambaje Faustin, yari ishaje ikaba yarasanwe iterwa sima, ishyirwaho amadiriya n’inzugi ndetse banayisiga irangi.

Nyirampakaniye Sidoniya wubakiwe inzu, igikoni n’ubwiherero hakiyongeraho n’ibikoresho byose by’ibanze nkenerwa byo mu rugo, yagize ati “Nabaga mu gakoni gatoya nari naragondagonze, nkabura ubwinyagamburiro kubera ukuntu kari gatoya kandi kenda no guhirima. Imvura yagwaga impungenge z’uko kangwaho zikaba nyinshi cyane, nkahora nibaza amaherezo yanjye byaranyobeye”.

Ati “Aba bagiraneza banyubakiye inzu bampa n’ibikoresho byose nk’intebe zo mu ruganiriro, za matela n’ibitanda hamwe n’ibiryamirwa, ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku kandi byose bishyashya. Imibereho yo kutagira ahatekanye ho kuba nari mazemo imyaka myinshi nishimiye ko yamaze kuba amateka mbifashijwemo n’aba bajyanama; aho ntashidikanya ko banyinjije mu iterambere nari maze imyaka myinshi nsonzeye”.

Babageneye ibikoresho bishya by'ibanze byo mu rugo n'ibiribwa
Babageneye ibikoresho bishya by’ibanze byo mu rugo n’ibiribwa

Abajyanama b’Akarere ka Gakenke, bo ubwabo bishatsemo ubushobozi bwo kubakira aba baturage no kubaremera mu rwego rwo kunganira Akarere, mu kwesa umuhigo wo guteza imbere imibereho y’abaturage, nk’uko byashimangiwe na Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Mugwiza Thélésphore.

Yagize ati “Abaturage bafite imibereho myiza kandi batuye heza, biri mu mihigo y’ibanze akarere kacu kahize gushyira mu bikorwa, ari nayo mpamvu natwe nk’abagize Inama Njyanama y’Akarere, twatekereje guhuriza hamwe ubushobozi ngo tugire umusanzu wacu dutanga”.

Ati “Akarere kacu gaheruka kuza mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo, kandi nk’abantu tutigeze dushimishwa nabyo biradusaba gukora cyane twunganirana n’izindi nzego, kugira ngo ibikorwa byose bizamura imibereho y’abaturage byihutishwe”.

Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke bubakiye imiryango itishoboye banayigenera ibikoresho by'ibanze
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke bubakiye imiryango itishoboye banayigenera ibikoresho by’ibanze

Usibye uku kubakira abatishoboye, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, bamaze iminsi bazenguruka Imirenge igize aka Karere, bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’uyu mwaka w’ingengo, bagatanga ibitekerezo n’inama z’uburyo yarushaho kunozwa, muri iki gihe habura amezi atarenga abiri ngo yeswe.

Gutuza abatishoboye mu nzu nziza ni no kwihutisha imihigo y'akarere
Gutuza abatishoboye mu nzu nziza ni no kwihutisha imihigo y’akarere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka