Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye guhabwa andi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamaswa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziritse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri.

Abaturage biciwe amatungo bagiye gushumbushwa
Abaturage biciwe amatungo bagiye gushumbushwa

Izo nyamaswa zishe ayo matungo ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo bagiye gucyura amatungo yabo batungurwa no gusanga yose yapfuye.

Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yatangarije Kigali Today, yavuze ko mu kwirinda ingaruka izo mbwa z’ibihomora zateza abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’inzego z’umutekano bateze izo nyamaswa hifashishijwe umuti, imbwa ebyiri mu rizo zihita zipfa.

Zimwe muri izo mbwa zishe amatungo zamaze kwicwa
Zimwe muri izo mbwa zishe amatungo zamaze kwicwa

Mu gihe abiciwe amatungo bari bakiri mu rujijo bibaza ku gihombo batewe n’izo nyamaswa zabiciye amatungo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yatanze ubutumwa bubahumuriza, avuga ko Akarere kiteguye kubashumbusha.

Yagize ati ‟Izo nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, ni imbwa z’ibihomora, zamaze gutegwa zirapfa kugira ngo zidakomeza guhombya abaturage. Bariya baturage amatungo yabo yapfuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burabashumbusha”.

Hafashwe ingamba zo guhiga imbwa zikomeje kwica amatungo y'abaturage
Hafashwe ingamba zo guhiga imbwa zikomeje kwica amatungo y’abaturage

Ni imbwa zikomeje kugaragara cyane cyane mu masaha y’umugoroba zizerera mu duce twegereye umuhanda Kigali-Musanze, aho bikekwa ko zizanwa n’abakire baturuka mu Mujyi wa Musanze n’uwa Kigali, bakitwikira ijoro bakazijugunya mu duce tw’ibyaro, birinda kuzimukana aho baba bateganya kwimukira mu tundi duce dutandukanye tw’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka