Gakenke: Abayobozi barasabwa kwita ku baturage mu byo bakora byose

Mu rwego rwo kugirango imiyoborere myiza irusheho gushinga imizi mu karere ka Gakenke abayobozi bo mu nzego z’ibanze barasabwe kumenya ko mu byo bakora byose mbere na mbere babanza kwita ku bibazo by’abaturage bakabona gukurikizaho ibindi.

Ibi byasabwe abayobozi b’inzengo z’ibanze uhereye ku mudugudu kugera ku rwego rw’umurenge, ubwo tariki 22/09/2014 hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku rwego rw’akarere ka Gakenke umuhango ukaba wabereye mu murenge wa Busengo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko ibyo bakora byose bakwiye kubikora ariko mbere ya byose bakita ku baturage.

Ati “mugomba gutanga serivise nziza nk’abayobozi, sirivise nziza zisabwa mbere na mbere ni ukwakira abaturage neza kabone niyo baba babandi bagira amakare baza bavuga nabi, wamara kumwakira neza ukamukemurira ikibazo”.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke aganira n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu murenge wa Busengo.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Busengo.

Abayobozi kandi banasabwe kujya bakemura ibibazo by’abaturage kugirango bibarinde kujya bajya mu manza kuburyo n’ibibananiye bikemurwa n’abunzi kugirango abaturage barekere kwangiza amafaranga basiragira mu nkiko kuko n’amagarama y’urubanza asigaye yariyongereye.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Busengo basanga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bungukiramo byinshi kuko bahwiturirwa gutanga serivise zinose kuburyo naho bari basigaye bagaragaza intege nke bongeramo imbaraga nkuko babisobanura.

Ildephonse Buseruka uyobora umudugudu wa Ngezi ati “icyo uku kwezi kudufasha ni ukongera kudukebura nk’ibibazo tutakemuraga by’abaturage bikaba ngombwa ko twabikemura tudasirasije abaturage mu zindi nzego kandi natwe dufite ubushobozi bwo kuba twabikemura”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko bungukira byinshi mu kwezi kw'imiyoborere myiza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko bungukira byinshi mu kwezi kw’imiyoborere myiza.

Ukwezi kw’imiyoborere kugiye gutuma abaturage bajya bakemurirwa ibibazo ku gihe bitandukanya n’ibikunda gukorwa n’abayobozi mu gihe umuturage aje yizeye ko acyemurirwa ikibazo agasubizwayo ngo azagaruke ku munsi ukurikiyeho.

Martin Twahirwa uyobora umudugudu wa Karaba avuga ko ukwezi kw’imiyoborere myiza uretse kuba bahwiturwa muri gahunda zijyanye no gutanga serivise zinoze ngo banashishikarizwa gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, kuburyo bagiye kurushaho kunoza serivise bahaga abaturage.

Ati “nkatwe b’abayobozi b’inzego z’ibanze ni ukuramuka tureba abaturage bacu uko baba bifashe mu ngo zabo mu mutekano n’abo bashakanye, twamara gutambagira umudugudu twabona umutekano ari tayari tukabona kujya muri gahunda zacu”.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka