Gakenke: Abaturage ntibagicibwa inzoga ngo bahabwe serivise
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko basigaye bashimishwa n’uburyo bahabwamo serivise neza kandi vuba bitabaye ngombwa ko umuntu abanza gutanga k’ushinzwe kumuha serivise akeneye.
Aba baturage bavuga ko usanga abashinzwe gutanga serivise zikunze gukenerwa n’abaturage bazitanga vuba kandi neza, ariko kandi ngo n’abaturage bamaze gusobanukirwa ko gutanga ruswa ari ukumunga igihugu n’abagituye ku buryo n’umuyobozi waramuka ayatse batatinda kumushikiriza inzego zibishinzwe.
Jean Nepomuscène Habiyakare w’imyaka 70 utuye mu Kagari ka Sereri mu Murenge wa Kivuruga yemeza ko nta ruswa ikirangwa mu gace batuyemo kuko kuriwe abifata nk’ubujura, ku buryo n’uwaramuka ayimwatse atatinda kumugaragaza.
Ati “ruswa ikurura urugomo ni ikintu kibi cyane kuko jyewe n’ubu uwayimbaza ntabwoba nagira nahita mugeza ku buyobozi kuko uwo nguwo n’umusambo mu bandi”.

Claudine Mukamusoni wo mu Kagari ka Gisozi mu Murenge wa Nemba nawe yemeza ko n’ubwo mbere ibijyanye na ruswa byakundaga kugaragara iwabo ubu ntawe ugicibwa inzoga kuko basigaye bagezwaho serivise nk’uko bikwiye.
Ati “mbere niho abayobozi bacaga inzoga ariko ubu nta nzoga bagica kuko ibibazo babishyira mu nama rusange bagaca urubanza ubundi ugataha cyangwa bakakubwira bati mwumvikane ariko nta nzoga bagica rwose”.
Kimwe na Habiyakare, Mukamusoni nawe yemeza ko basigaye bakemurirwa ibibazo neza kandi ku buryo bwihuse, nta gishobora kunanirana kuburyo bisaba ko umuntu arinda gusabwa ruswa.
N’ubwo ariko aba baturage bemeza ko nta ruswa ikigaragara mu bice batuyemo, siko bimeze kuri bamwe muri bagenzi babo kuko bo batunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze biganjemo abakuru b’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kuba hari ibibazo bumva bagomba gukemura ari uko babanje kugurirwa icupa.
Aloys Mangano agira ati “ruswa iracyariho hose nabwo ari ukuvuga ngo ni agace kamwe iri hose, izi nda zabo n’ubwo Kagame atubwira ati ‘ruswa ntikazabeho’ ariko bakanga bakadukurikirana”.
Abatuye Akarere ka Gakenke baratanga ubu buhamya mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|