Gakenke: Abaturage batangiye guhugurwa ku bijyanye n’amatora
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) iratangaza ko kugira ngo baturage bitabire amatora bazi icyo bisobanuye bagomba gutangira gusobanurirwa hakiri kare, nubwo yemeza ko u Rwanda hari intambwe rwateye mu bijyanye no kuyayobora.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko itangiye guhugura bamwe abagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu kuva ku rwego rw’uterere kugera mu tugari kugira ngo basobanurirwe uburyo bw’itora bukoreshwa mu Rwanda n’impamvu igihugu cyabuhisemo.

Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Gakenke, kizanasigira abahuwe ubumenyi bweyerekeranye n’imikorere n’imikoranire y’abayobozi batowe mu nzego z’ibanze n’abaturage, binyuze mu biganiro bitandukanye.
Umuhuzabikorwa wa NEC mu karere ka Gakenke, Andrew Bizimana, yasobanuye ko uburyo bw’amatora bukoreshwa mu Rwanda harimo uburyo bwuko buri Munyarwanda wese ufite imyaka 18 yemerewe gutora, akabikora mw’ibanga n’andi matora akorwa kuburyo buziguye.
Ati “Ubwo buryo rero icyo bumariye igihugu ni uko muri rusange bugabanya uguhenda kw’amatora kuko iyo ufashe nko kurwego rw’umudugudu ukareba komite itorwa ku mudugudu, aho batorwa mu buryo abantu bajya inyuma y’umukandida bifuza, urebye muri rusange nta giciro bitwara.”

Bitandukanye n’igihe hakoreshwa ibiro by’amatora n’impapuro hakiyongeraho n’imodoka zizazipakira ngo zizikwirakwize mu bice bitandukanye by’igihugu, n’ibindi byiyongeraho harimo amafoto y’abazatorwa byatwara ngo ingengo y’imari nini cyane, nk’uko Bizimana yakomeje abisobanura.
Bamwe mu bahugurwa nabo babona kugira ibiganiro ku bikorwa by’amatora hakiri kare biba ari ngombwa kugira ngo abantu barusheho kubisobanukirwa, kuburyo bazajya kugera mu gihe cy’amatora bamaze no gusobanukirwa akamaro kabyo.
Anastase Ntampaka, umutoza w’intore mu murenge wa Nemba, asobanura ko hari akamaro ibiganiro ku matora mbere yayo kuko bituma n’amatora abasha kugenda neza kuko utavuga ko uzabikora hasigaye igihe gito ngo bizagende neza.
Ati “Akamaro k’aya mahugurwa ni uko iyo abantu bagize imyiteguro hakiri kare n’amatora abasha kugenda neza.
Ni ukuvuga ngo nago wavuga ngo uzakora amatora hasigaye ukwezi kumwe icyo gihe nago amatora agenda neza, kuko abaturage ntabwo baba basobanukiwe ibijyanye naya matora. Ni ngombwa rero ko mugutegura amatora abantu dutangira kuyategura hakiri kare.”
Alvera Mukandorera umwe mu bagize komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu mu murenge wa Cyabingo, nawe yemeza ko kwitegura amatora hakira kare ari byiza kuko bituma abaturage barushaho gusobanukirwa neza n’uburyo bagomba gutora.
Ati “Kwitegura mbere ni byiza cyane kugirango abaturage barusheho gusobanukirwa neza n’uburyo bagomba gutora, bagatora abayobozi babereye koko igihugu cyacu no kugira ngo bashobore gukomeze kugitezimbere.”
Aya mahugurwa akaba kuba mu gihe mu Rwanda mu mwaka utaha bitegura kujya mu bikorwa by’amatora y’inzego zibanze akazakurikirwa n’ay’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2017.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo gahunda ni nziza pe ahubwo nimugere muturere twose
twigihugu ok.