Gakenke: Abaturage bashimye ko nyuma ya Jenoside bafite ubuyobozi bwiza

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke tariki 20/01/2014, abaturage bashimangiye ko kuva aho Jenoside ihagarikiwe bafite ubuyobozi bwiza bwumva ibibazo by’abaturage bukabikemura ku gihe.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ikimenyetso simusiga cy’ubutegetsi bubi bwaranze u Rwanda mu gihe cy’imyaka itari mike busozwa no gutakaza ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Mu byakozwe nyuma ya Jenoside, harimo no guteza imbere ubuyobozi bwiza burwanya akarengane, ruswa n’ubundi buryo bwose bw’imiyoborere mibi ariko bushyira imbere iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni muri urwo rwego, ikigo gishinzwe imiyoborere myiza [RGB] gitegura buri mwaka ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, kwibanda gushishikariza ubuyobozi gutanga serivisi nziza, gukemura ibibazo by’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe baganira n'abayobozi babo nyuma y'umuganda bakoze ku munsi wa mbere w'ukwezi kw'imiyoborere.
Abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe baganira n’abayobozi babo nyuma y’umuganda bakoze ku munsi wa mbere w’ukwezi kw’imiyoborere.

Ubwo kuri uyu wa Mbere hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Murenge wa Muyongwe, Akarere ka Gakenke abaturage bashimangiye ko bafite ubuyobozi bwiza bwumva ibibazo by’abaturage bukabikemura ku gihe.

Semakuba Dismas yagize ati: “Twebwe abayobozi bacu ni abayobozi basobanutse uburyo ikibazo kibagezeho kugikora bakagitunganya barabishoboye, batanga serivisi nziza …. Bakora neza by’intangarugero.”

Mugenzi we witwa Niyonsenga Zinia yunzemo ati: “ Nta bibazo bya ruswa bihari, uko ujyanye ikibazo cyawe baracyakira, yabona ukimushyiriye atari we cyakagombye kunyuraho, akakwereka inzira wanyura…”.

Ku munsi wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere, abaturage bakoze umuganda batunganya umuhanda mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gisiza uri mu Kagali ka Gisiza mu Murenge wa Muyongwe.

Umuyobozi w'akarere wungirije, Uwitonze Odette arasaba abaturage gufatana urunana n'ubuyobozi.
Umuyobozi w’akarere wungirije, Uwitonze Odette arasaba abaturage gufatana urunana n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Uwitonze Odette, yabasabye gufatanya n’ubuyobozi mu bikorwa bitandukanye by’umuganda biteganyijwe muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza.

Abaturage bashimiwe kandi umuganda batanze biyubakira Ikigo Nderabuzima Cya Muyongwe cyuzuye kizatangira kutanga serivisi z’ubuzima mu minsi mike iri mbere. Uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, biteganyijwe ko kuzasozwa tariki 14 weruwe uyu mwaka.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

nibintu byigaragaza kuko aho tugeze bigera no kumahanga tutrarinze kubibbwira, akeza karigura,burimunsi twakira abaje mungendo nshuri muri domaine zitandukanye , ibi ubwabyo nabyo nisomo twagakwiye kubikuramo, abaturage niba ubuyobozi bwarabegereye, sercive z’ubuzima hafi amashuri hafi kuri bose, girinka, mutuellle de sante, ahasigaye nahumuturage kugiti cye ngo abibyaze umusaruro

tito yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka