Gakenke: Abaturage barasabwa kwirinda ubakoresha ibikorwa bihungabanya umutekano

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana bagiriraga urugendo mu Karere ka Gakenke kuwa 30 mata 2014 yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwamagana no kwirinda gukorana n’abagerageza guhungabanya umutekano, ibi kandi bakabyigisha n’abaturage.

Ati “byari guha ubutumwa abaturage bo mu turere tw’intara y’amajyaruguru bazi ibibazo twahuye nabwo mu bihe by’abacengezi, ko baba maso hatazagira uwabakoresha mu bindi bikorwa ibyo aribyo byose byazana guhungabanya umutekano. Bikaba aribyo twatumaga abayobozi b’inzego z’ibanze” Minisitiri James Musoni.

Uru rugendo ruje nyuma yaho Minisitiri Musoni kuri uyu wa 29/04/2014 yari mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gashaki aho yaganiriye n’abaturage ku kibazo cy’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve aho yagiye aturutse muri Gashaki Alfred Nsengimana ukurikiranwe n’ubutabera gukorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa bw’ubugizi bwa nabi bihungabanya umudendezo w’igihugu.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'akarere ka Gakenke, Guverineri w'intara y'Amajyaruguru, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Umukuru wa Polisi y'u Rwanda hamwe n'umukuru w'ingabo mu ntara y'Amajyaruguru.
Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Umukuru wa Polisi y’u Rwanda hamwe n’umukuru w’ingabo mu ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze kandi ko uru rugendo rwari rugamije kugirango batange ubutumwa ku muntu wese waba ushaka guhungabanya umutekano ko atabishobora kuko igihugu kiyobowe neza kandi kikagira n’ubushobozi.

Umuyobozi wa Police, IGP Emmanuel Gasana, yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko iyo umuntu ajya kurinda igihugu abanza kugikunda maze abasaba byimazeyo gukora uko bashoboye bagakumira icyo aricyo cyose cyabashyira mu byago.

IGP Gasana akomeza asaba abayobozi b’inzego zibanze kwirinda ubundi nabo abizeza kurindwa kuko ariyo ntwaro yonyine yatuma u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Gakenke baje kwakira minisitiri Musoni James ku bwinshi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Gakenke baje kwakira minisitiri Musoni James ku bwinshi.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basezeranyije abayobozi bari aho ko bazi neza ibihe by’abacengezi aho byabagejeje kandi batiteguye gukorana n’uwo ariwe wese wagerageza gushaka gusubiza inyuma iterambere bamaze kugeraho.

Theodore Twahirwa uyobora umudugudu wa Rurambo mu Murenge wa Kivuruga avuga ko atabura kugaya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakurikiranweho gukorana na FDLR gusa agasobanura ko bo badashobora kwemera gukorana n’umuntu wese watuma ibyo bamaze kugeraho bisubira inyuma.

Ati “twiyemeje ko ibyo twiyemeje mu mutekano tuzabikurikira dukumira umuntu wese waza gusesa ibyo tumaze kugeraho bikaba byasubira inyuma”.

Bamwe mu bakuru b'imidugudu barimo gusezeranya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu ko batiteguye gufatanya n'uwari we wese ushaka guhungabanya umutekano.
Bamwe mu bakuru b’imidugudu barimo gusezeranya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ko batiteguye gufatanya n’uwari we wese ushaka guhungabanya umutekano.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yageze mu Karere ka Gakenke nyuma yaho kuwa 29 mata 2014 yari mu Karere ka Musanze aho yageze avuye mu Karere ka Burera twose duherereye mu ntara y’amajyarugu hose akaba yaraganirije abaturage ku byerekeye umutekano.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka