Gakenke: Abaturage bamaze kumenya akamaro ko kwigira
Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwigira kuko bituma umuntu ashobora kwikemurira bimwe mu bibazo bye ntawe ategeye amaboko.
Anathalie Nyirakavumu wo mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Kamubuga avuga ko kuri we abona kwigira ari uko umuntu yagira igikorwa akora mu rugo, agafatanya na bagenzi be bakagira icyo bakora kuko kwirirwa basabiriza batakibishaka.
Ati “gusabiriza ntabwo tubishaka kuko dushaka kugira ngo twigire ku buryo abantu basa nk’aho bishoboye bagakwiye kwigira nyine mu ngo zabo. Ibyo turabyemera kandi tukabona bidufitiye akamaro kuko uba ufite agasambu ukagahinga noneho wabona ushaka nk’umwambaro ukawigurira kuko ubuyobozi ntabwo bwatugurira ikintu cyose dushaka mbese jye numva kwigira rwose nta kibazo”.

Alfonse Hakizimana utuye mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Mataba asobanura ko kwigira abifata nk’aho umuntu agomba kugira icyo akora ubundi agatera imbere ntasabirize, kandi kuri we akabona ko bifitiye akamaro abanyarwanda.
Ati “kwigira bifitiye akamaro abanyarwanda bose kuko utigize ugategereza gusabiriza ntabwo waba uri umugabo mu bandi bagabo”.
Uretse Nyirakavumu na Hakizimana, hari n’abandi baturage bavuga ko gahunda yo kwigira ari ingirakamo kuri buri munyarwanda uretse kuri ba bandi bigaragara ko batifashije koko, bakaba aribo baba bakwiye gushigikirwa kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze nk’ibisanzwe, ku buryo bemeza ko ari inzira nziza iganisha kw’iterambere rirambye.
Ubwo komiseri mukuru ushinzwe ubukanguramba n’imiyoborere myiza mu muryango wa FPR Inkotanyi, Wellaris Gasamagera yifatanyaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gakenke mu nteko rusange yabaye kuwa 16/11/2014, yasabye abanyarwanda bose muri rusange gushishikarira kwigira kuko aribyo bibahesha agaciro.
Ati “abanyamuryango mbere na mbere n’abanyarwanda muri rusange tugomba kwumva ko tugomba kwigira, ni ukuvuga ko kwigira bigomba kuba mu mikorere yacu ya buri munsi, kwigira rero bikaba bijyana no kwihangira imirimo kuko biruta kwicara ugategereza ibyo bari bukuzanire ari nabyo biguhesha n’agaciro”.
Kwigira ni gahunda leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abaturage bayo kugira ngo barusheho kwiteza imbere ntawe bategeye amaboko, gusa ikaba itarasobanuka neza ku bantu bose kuko hari aho usanga abantu batabiharanira ahubwo bakaba bagitegera amaboko abahisi n’abagenzi ngo bagire icyo babafashisha.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigalitodeyi natwe ku kigo nderabuzima cya Nemba muzadusure dufite icyo twakwisabira ubuyobozi bw’igihugu cyangwa bw’intara kuko tumeze nk’abadafite n’uburenganzira bwo kugira icyo tuvuga nyabuneka mudutabare, mu nshingano dufite bwo kwita ku banyarwanda nta mutekano dufite!!!