Gakenke: Abaturage bakanguriwe gutanga ibitekerezo byabo

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, udusaduku tw’ibitekerezo tuzafasha abaturage mu kugaragaza ibikwiye kunozwa batishimiye, bakangurirwa kudukoreasha.

Ba Gitifu b'Imirenge bashyikirijwe udusanduku tw'ibitekerezo
Ba Gitifu b’Imirenge bashyikirijwe udusanduku tw’ibitekerezo

Ni mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, kurwanya ruswa n’akarengane no kwimakaza imiyoborere myiza.

Ni igitekerezo cyashimishije abaturage, bavuga ko n’ubwo Akarere ka Gakenke gakataje mu miyoborere myiza, batazahishira uzakora ibinyuranyije n’ibyo abagomba.

Umwe yabwiye Kigali Today ati “Turabizi muri Gakenke dufite ubuyobozi bwiza, ariko hagize uzana ibyo kunyuranya twamurega da! Bakomeze batwiteho batwumve, aho bazakora nabi tuzabyandika dushyire mu gasanduku”.

Mu kiganiro Kigali Today, yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yagarutse ku mpamvu z’utwo dusanduku.

Ati “Ku bushakashatsi bwa RGB 2022, muri gahunda yo kureba uko abaturage bishimira serivisi bahabwa, mu Karere ka Gakenke abaturage basubije neza bagaragaza ko bishimira serivisi bahabwa ku kigero cya 80.5%, bituma Gakenke iba iya kabiri inyuma ya Rusizi ku rwego rw’igihugu”.

Arongera ati “N’ubwo iyo tuganira n’abaturage tubashima, ariko turababwira tuti nibyaba bitaraba byiza dukeneye ko binozwa, mudutungire agatoki ibitaranoze nabyo tubinoze kuko ni mwe tubereyeho, ni mwe tugomba guha serivisi nziza, niyo mpamvu buri murenge twawugeneye agasanduku kugira ngo bajye bavuga icyo babona kitagenda neza, kitishimiwe, badutungire agatoki, turashaka kwimakaza imiyoborere myiza ku kigero cya 100%”.

Uwo muyobozi yavuze ko utwo dusanduku tutari twakageze mu mirenge, yemeza ko biteguye kunoza gahunda yo guha abaturage serivisi nziza, ndetse n’ibibazo byabazwaga Umukuru w’Igihugu mu gihe yasuye akarere, bibe bike aho ibyinshi bizaba byasubijwe n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu karere.

Hashyizweho Komite ku rwego rw’umurenge irimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, izajya ikurikirana imikoreshereze y’ako gasanduku, ariko mu kugafungura hakazajya haboneka uhagarariye akarere, mu rwego rwo kwirinda ko ibitekerezo by’abaturage byanyongwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka