Gakenke: Abaturage b’Umurenge wa Kamubuga baguriye DASSO moto nshya

Mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, abatuye mu Murenge wa Kamubuga, wo mu Karere ka Gakenke, bishatsemo ibisubizo bakusanya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2,800,000 FRW) bagurira DASSO ikorera muri uwo murenge moto nshya, bubakira n’ubukarabiro ibiro by’Umurenge.

Moto yaguzwe n'abaturage igiye gufasha DASSO kubacungira umutekano
Moto yaguzwe n’abaturage igiye gufasha DASSO kubacungira umutekano

Mu muhango wo gushyikiriza DASSO iyo moto wabaye ku wa kabiri tariki 08 Kamena 2021, mu byishimo byinshi, abo baturage bavuze ko n’ubwo bari bihaye intego yo kugura imodoka ya miliyoni 12 icyorezo cya Covid-19 kikabavangira, batacitse intege.

Niyibizi ati “Ni igitekerezo twagize mbere ya Covid-19, turakinoza turanagitora, twiyemeza kugura imodoka ya miliyoni hagati ya 10 na 12, twabonye ko bitagishobotse hatangiye kuza gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, ubukungu butangiye kugenda nabi tuba dusubitse gahunda y’imodoka dufata umwanzuro wo kuba tuguze moto ijyanye n’amafaranga twari tumaze gukusanya”.

Mugenzi we ati “Ni igitekerezo kitaje ku gahato, abaturage twese twarahuye turicara dusanga dukwiye korohereza DASSO, kuko hari ubwo tujya tubatabaza bagakora ingendo ndende bitegeye, ubu ibibazo by’umutekano muke turagenda tubikemura gake gake, kandi n’iyo modoka tuzayigura”.

Ni moto yatwaye agera kuri miliyoni ebyiri
Ni moto yatwaye agera kuri miliyoni ebyiri

Ni igikorwa cyashimishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nkurunziza Jean Bosco, aho yavuze ko abaturage ayoboye bakunze kugaragara mu bikorwa binyuranye bya Leta, byaba na ngombwa bakigomwa bishakamo ubushobozi, bakagira igikorwa bakora cyunganira Leta.

Yavuze ko kubona ayo mafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani, bayatanze mu gihe gito, bivuze ko bafite ubushake bwo kwishakamo ibisubizo, bunganira Leta muri gahunda zinyuranye.

Yagize ati “Abaturage ba Kamubuga bageze ku rwego rwiza rw’imyumvire yo kubaka igihugu, nyuma yo kubona imiterere y’umurenge, bagize igitekerezo cyo kugura imodoka itembera mu murenge hagenzurwa umutekano wabo, ni igitekerezo cyaje mbere ya Covid-19. Icyo gitekerezo bakigize turi mu nama rwose, za nama z’abaturage, bavuga ko bashaka korohereza ubuyobozi kubageraho vuba, mu gihe umuturage yagize ikibazo”.

Arongera ati “Mu gihe bari batangiye gukusanya ayo mafaranga Covid-19 yahise itera, igitekerezo cyo kugura imodoka kirahinduka dutekereza kugura moto, aho miliyoni ebyiri zaguzwe moto, ibihumbi 800 byubakwamo ubukarabiro ku murenge”.

Hatashywe n'igikoni cy'intangarugero aho abaturage bazajya bigira gutunganya indyo yuzuye
Hatashywe n’igikoni cy’intangarugero aho abaturage bazajya bigira gutunganya indyo yuzuye

Buri muryango watangaga igihumbi, hakaba n’uyarengeje bitewe n’ubushobozi afite, gusa ngo ntabwo icyo gikorwa cyakozwe ku gahato, kuko n’umuryango utarayabonye utayishyujwe.

Gitifu Nkurunziza arashimira abaturage be ku bwitange bakomeje kugaragaza agira ati “Abaturage ba Kamubuga turabashimira tubabwira ko rwose dukomeje kubaba bugufi nk’abayobozi, kugira ngo dukomeze twiteze imbere ariko n’igitekerezo cyo gutera imbere kivuye muri twebwe nk’abaturage”.

Uretse ibyo bikorwa bijyanye no kwicungira umutekano, abo baturage kandi bakora n’ibikorwa bibaganisha mu buzima bwiza, aho baherutse kwiyuzuriza igikoni ntangarugero bubatse mu kagari ka Mbatabata ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke, cyafunguwe ku mugaragaro tariki 08 Kamena 2021 umunsi bashyikirizaga DASSO iyo moto.

Biyemeje kurwanya igwingira mu bana
Biyemeje kurwanya igwingira mu bana

Igikorwa cyashimwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwimana Catherine, wasabye abaturage gufata neza ibikoni byubatswe kugira ngo bizabafashe mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka