Gakenke: Abaturage 470 barishimira impinduka z’imibereho bakesha akazi bahawe
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bahawe akazi, mu mirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, kuri ubu ibyishimo ni byose ko bikomeje kubafasha kwikura mu bukene.

Uwo mudugudu urimo kubakwa mu byiciro, byatangiranye n’inzu 60 mu Mudugudu wa Kagano Akagari ka Mwiyando. 50 muri zo zamaze gusakarwa mu gihe izisigaye zigeze mu gice kibanziriza gusakara.
Izabayo Innocent, avuga ko atarahabwa akazi muri uyu Mudugudu, imibereho yari imukomereye.
Ati “Nari nkennye, kubona icyo nishyurira abana no kubagaburira bigoranye. Mu guhabwa aka kazi impinduka zahise zigaragaza bitewe n’amafaranga mpembwa. Ngenda nyazigama yamara kugwira nkayabyazamo igikorwa gifatika. Ubu abana bariga, bakabona ibyo kurya nta kibazo. Kubera ko baduhembera kuri konti, byamfashije kwizigamira, ngejeje ku bihumbi 150 nteganya kuzaguramo amatungo magufi mu minsi iri imbere”.
Nirere Mariya wabashije kwishyura ideni rya banki ryari ryaramunaniye kubera imibereho mibi yarimo atarabona akazi, agira ati “Byari binkomereye kubera iryo deni ry’ibihumbi bigera muri 270 nari mbereyemo banki. Nararaga ntasinziriye kuko ntari mfite ubushobozi bwo kuryishyura, mu guhabwa aka kazi kamfasha gukemura byinshi harimo no kwishyura uwo mwenda, ndihira abana bane amashuri barimo babiri biga mu yisumbuye. Umushinga wo kubaka uyu mudugudu waziye igihe, kuko wakuye benshi mu kababaro n’ubwigunge twarimo kubera imibereho mibi”.

Si aba gusa kuko n’abamaze kumenyeshwa ko bazawutuzwamo, bishimira ko bagiye kuva mu manegeka.
Hafashwanimana Jean Baptiste agira ati “Ahantu ntuye buri uko imvura iguye hacika inkangu, amazi akahuzura tugahorana impingenge z’uko igihe kimwe imvura yazaduteza akaga, dore ko nta n’amikoro nari mfite yo kuhivana. Ariko dushimira Leta y’Ubumwe kuba yaratwigiye umushinga wo kutwubakira uyu mudugudu ikaduha n’akazi duhemberwa buri minsi 15 none hakaba hagiye no kwiyongeraho kuwudutuzamo tukava mu manegeka”.
Abahawe akazi babarirwa muri 470, bakorera amafaranga ari hagati y’Ibihumbi bibiri na bitanu ku munsi.
Umushinga mugari wo kubaka uyu mudugudu ku buso bwa Ha 10, ubwo uzaba wuzuye kizaba igisubizo ku kunoza imiturire no kurengera ibidukikije nk’uko n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine abivuga.
Ati “Abaturage bacu nibaba bavuye mu manegeka bagatura aho begerewe n’ibikorwa remezo by’amazi meza, amashanyarazi, imihanda, irerero n’ahagenewe kwigira imyuga dusanga ari igisubizo gikomeye ku guteza imbere imiturire, bakabaho batekanye nk’intego nyamukuru z’igihugu”.
Ati “Hazaterwa ibiti birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka n’ibikumira isuri mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije. Muri rusange navuga ko ibyo bikorwa byose birimbanije aho twizeza abaturage ko mu gihe cya vuba imiryango izaba yawugezemo”.
Inzu zirimo kubakwa biteganijwe ko zizuzura bitarenze mu matariki ya mbere ya Nyakanga 2024. Nibura buri nzu izuzura itwaye Miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, uzubakwamo inzu zisaga 300, ibyo bikazakorwa mu byiciro. Biri gukorwa ku bufatanye bw’ibigo birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), Rwanda Housing Authority na Polisi y’u Rwanda ikurikirana imirimo yo kuwubaka.

Mu mbogamizi zigihari kugeza ubu ni iz’umuhanda ugera muri uyu mudugudu udakozwe, bigatuma imodoka zirimo n’iziba zihajyanye ibikoresho zibigarukiriza mu nzira, bigasaba ko hakorwa urundi rugendo n’amaguru babyikoreye ku mutwe, ibi bikaba byongera ikiguzi cy’amafaranga, bidasize no gucyereza iyo mirimo.
Gusa ngo ubuyobozi bukomeje gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ngo kibonerwe igisubizo.
Uyu mudugudu w’icyitegererezo uje wiyongera ku yindi midugudu ibiri, irimo uwa Nyundo mu Murenge wa Mugunga n’uwa Mwanza mu Murenge wa Mataba.
Ohereza igitekerezo
|