Gakenke: Abatigiste binjije miliyoni 250 mu mirimo bakoze

Abakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bazwi nka “ abatigiste” bo mu karere ka Gakenke, bagera kuri 460 bakoze imirimo ifite agaciro ka miliyoni 250 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013.

ibi ni ibitangazwa na Jean Pierre Hangimana, umukozi w’Ikigo gishinzwe Amagereza mu Karere ka Gakenke.

Abo barangiza ibihano byabo binjije ayo mafaranga bakora imihanda ihuza imirenge, banatunganya ibibanza bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Gakenke bahanga imihanda ku musozi wa Museke.

Hangimana avuga ko bakora neza ariko umusaruro wabo ukagenda ugabanuka, kuko bamwe barangiza ibihano byabo bagataha. Abatigiste 99 barangije ibihano bakatiwe n’inkiko barataha mu gihe batatu batorotse.

Hangimana yaragarije Inama y’Umutekano yaguye y’akarere ka Gakenke ko bafite ikibazo cy’abantu bari muri TIG ariko badafite ibyemezo by’inkiko bigaragaza ibihano bakatiwe, bikabagorana kumenya igihe bazarangiriza ibihano byabo n’abavuga ko barangije ntibabemerere gutaha kuko nta kintu kibyerekana.

Ngo hari n’abandi banze gukora TIG kuko nta byemezo by’ Inkiko Gacaca bihari bigaragaza imyanzuro y’urukiko, bityo bakaba batatabwa muri yombi ngo bakore kimwe n’abandi imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka