Gakenke: Abasigajwe inyuma n’amateka bashyikirijwe terefone na radiyo zo kubafasha kumenya amakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikije abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye itorero terefone na radiyo basabye kugira ngo babashe kumenya amakuru y’igihugu no gutumanaho n’abandi.

Aulerie Nyirasikubwabo watanze ibyo bikoresho ahagariye MINALOC asobanura ko abasigajwe inyuma n’amateka bari mu itorero i Nkumba mu mwaka ushize bagejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ikibazo cyo kutamenya amakuru kubera kutagira radiyo na terefone maze abemerera kuzabibaha.

Nyirasikubwabo agira ati: “abayobozi barazisuye (intore) zigaragaza ko zigira ikibazo cyo kumenya amakuru ndetse no gutumanaho n’abandi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu abemerera ko nk’intore zimaze kubona amakuru arambuye ku miyoborere myiza y’igihugu.

Ko agiye kuzabaha amaterefone na radiyo bajye babasha kumva amakuru bamenye aho igihugu kigeze baharanire no gutera imbere nk’abandi Banyarwanda bose.”

Akomeza avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bose bitabiriye itorero babonye radiyo na terefone mur wego rwo kubavana mu cyiciro cy’abatishoboye n’izina ry’abasigajwe inyuma n’amateka bakarivaho bakaba nk’abandi Banyarwanda.

Kubera umumaro wa terefone muri iki gihe, bahuraga n’imbogamizi z’itumanaho kugira ngo bavugane n’abantu batandukanye ariko ngo birwanagaho batira abafite terefone.

Bahawe Radiyo na terefone ndetse n'ibikoresho byayo byose. (Foto:L.Nshimiyimana)
Bahawe Radiyo na terefone ndetse n’ibikoresho byayo byose. (Foto:L.Nshimiyimana)

Abahawe terefone na radiyo bashimangira ko uretse ikibazo cyo kumenya amakuru no kuvugana n’abandi gikemutse, ngo izabafasha gukumira ibyaha bitaraba.

Munyemana Ananie washyikirijwe terefone na radiyo agira ati: “ Ubu rwose ndishimye nta karadiyo nagiraga ngo numve amakuru, ako nari mfite kari gashaje, nta terefone nagiraga kugira numvikane n’abandi byangoraga”.

Abajijwe ku cyo terefone izamumarira asubiza ati: “Ooo!!! (Terefone) izamfasha byinshi. Hari ubwo rimwe na rimwe nakeneraga nko kubona umuntu kugira ngo njye mu kazi ariko bikangora ngize amahirwe tuzaza tuvugana menye aho ari”.

Undi wasigajwe inyuma n’amateka witwa Uwizeyimana Anastase avuga atya: “ Nta radiyo nagiraga ariko ubu ngiye kumva amakuru…. Iyi terefone, umuntu ashobora gukora amanyanga nkahita mpamagara nk’ubuyobozi, nk’umuntu ashaka kugira undi nabi nkamutabariza, nkakumira icyaha kitaraba.”

Ugereranyije na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka yateye imbere kubera imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi. Bubakiwe amazu bava muri nyakatsi, borozwa inka muri gahunda ya Girinka ndetse banakangurirwa kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 3 )

Nabazaga niba ari jye wunva nabi, cyangwa se niba hatari hageze ko abiswe ngo "bashigajwe inyuma n’amateka" bitwaga "abatwa" batasubizwa izina ryabo = ABATWA !!! Mu by’ukuri, Abatwa ntibaba mu Rwanda gusa, I Burundi barahari, muri Kongo barahari, muri Cameroun barahari, muri Namibia barahari, no muriSouth Africa barahari !!!Imibereho y’abatwa muri ibyo bihugu byose ntitandukanye cyane, ariko abo mu Rwanda nibo bahinduriwe izina batabisabye.Sinumva igituma ababashigaje inyuma mu mateka ari bo batewe isoni n’izin ry’abo bashigaje inyuma, noneho mu kubikosora bakabambura n’izina !!!Abo bita Bushmenari muri Namibia no muri South Africa, abaZulu babita ABATWA (mu bwinshi) cyangwa UMUTWA (mu buke) kandi ntawe byaciriye ishati !!!
Batsinduka

It is about time ! yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Abanyarwanda twese tugomba kugera ku iterambere dufatanyije,twunganirana muri byose kugirango dukomezanye urugendo ruzatugeza ku ntego twahawe na president Kagame.

ntirushwa yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ntako bisa kubona ubutunzi bw’igihugu busaranganwa abaturage bose ntawirengagijwe,ibi bigaragaza ko ikerekezo k’igihugu n’ejo hazaza bishingira ku nyungu rusange z’abanyarwanda bose. Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu yakoze igikorwa k’indashyikirwa.

mukamabano yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka