Gakenke: Abashoferi barakangurirwa kwirinda umuvuduko no gutwara basinze
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa 19/11/2012 yatangiye gutanga ubutumwa buhamagarira abashoferi n’abamotari gutwara neza birinda umuvuduko no gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.
Kwigisha abakoresha umuhanda biri muri gahunda za polisi yihaye mu iki cyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda muri Afurika cyatangiye tariki 18/11/2012.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, CIP Kinani Donat, ubutumwa yagezaga kuri bamwe mu bashoferi banyura mu muhanda wa Kigali-Musanze, yabasabye kwirinda gutwara imodoka banyoye inzoga ndetse no kugabanya umuvuduko kuko bibarinda impanuka.

Yagize ati: “Turashaka ko mugabanya umuvuduko kuko birafasha n’abagenzi mutwara, birinda ubuzima bwanyu n’ubw’abagenzi.”
CIP Kinani yibukije abashoferi ko bagomba gutwara bitonze kubera umuhanda mubi urimo amakorosi menshi kandi mabi. Ngo abagenzi bafite inshingano zo gukebura abashoferi igihe batwaye bihuta kugira ngo bagende buhoro.
Albert Uwifashije, umushoferi ukora muri sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yatangarije Kigali Today ko ari byiza kwibutsa abashoferi kugenda neza mu muhanda kuko bituma barushaho kubizirikana nubwo baba basanzwe babizi.

Polisi yatanze udupapuro (stickers), inatwomeka ku mamodoka dutanga ubutumwa bwo kwirinda gutwara wasinze n’umuvuduko ukabije.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, abantu 16 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko ukabije, umuhanda w’amakorosi menshi kandi mabi ndetse n’imigendere mibi y’abanyamaguru; nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu Karere ka Gakenke.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
aho mwavuze IP Donath KINANI ntago aribyo ahubwo ni CIP Donath KINANI murakoze
Polisi izashyire ibihembo ku bantu bazaze bayirangira abashoferi batwara nk’abahanzweho amashitani n’abavugira kuri terefone bizahita bishira.
Polisi izashyire ibihembo ku bantu bazaze bayirangira abashoferi batwara nk’abahanzweho amashitani n’abavugira kuri terefone bizahita bishira.