Gakenke: Abasaga 2,800 amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane z’ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II
Abaturage bahoze bafite imitungo ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, bamaze imyaka isaga itatu bagowe no kubaho basembera ari nako bugarizwa n’ingaruka z’ubukene, bitewe n’uko icyo gihe cyose gishize batarishyurwa amafaranga y’ingurane babaruriwe.
Urwo rugomero ruzatanga Megawati 43,5 z’umuriro w’amashanyarazi, ruri kubakwa mu mushinga munini witezweho kuyakwirakwiza mu duce dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.
Ku ruhande rw’Akarere ka Gakenke honyine, mu Mirenge ya Ruli na Muhondo rukozeho, habarurwa abaturage basaga 2800 batarahabwa ingurane z’ubutaka bahingagaho n’ubwo bari batuyeho; bwagonzwe n’iyubakwa ryarwo.
Habyarabatuma Pascal wo mu Murenge wa Ruli agira ati: “Nari mfite ubutaka bwubatseho amazu n’ubwo nahingagaho nkanororeraho amatungo, bwose hamwe bwendaga kugera kuri Hegitari. Baratubariye badusaba kwimuka tukahava batwizeza ko bahita baduha ingurane. Ibyo byakozwe muri 2022, turimuka tujya mu bukode, abandi bajya gucumbika mu bagiraneza kuko batari bafite amikoro baheraho bagura cyangwa ngo bakodeshe”.
Akomeza yungamo ati: “Muri twe harimo ababerewemo Miliyoni zirenga 10, yewe no muri za 20 na 30, abandi ni ibihumbi amagana twese twaheze mu gihirahiro. Ubukene bwaratuzahaje kuko ubwo butaka nibwo twari dutuyemo, abandi bakodesha amazu yabo bakabona icyo barya, abandi babuhinga bakanorora. Tumerewe nabi kubera inzara, bamwe birirwa biziritse imishumi mu nda kuko aho twakuraga amaramuko bahasimbuje ibyo bikorwa. Urugomero rwaje tubikunze rwose kuko ni amajyambere, ariko ruradukenesheje”!
Mbanzagukira Sylveri na we wo mu Murenge wa Ruli agira ati: “Abenshi basembereye mu nshuti zabo kuko n’ubushobozi bwo gukodesha ahandi bwabashizeho. Tureba ukuntu ibiciro bidasiba kwiyongera umunsi ku munsi tukagira impungenge ko n’ayo mafaranga nibayaduha ntacyo tuzayamaza kuko ibintu bikomeje kwiyongera. Ubuzima bwacu ubu bumeze nabi, imiryango ntitekanye mu buryo bw’imibereho n’iterambere ryarazimye turi mu bukene. Leta nigire uko itugenza idushakire amafaranga y’ingurane turebe ko twagarura ubuzima”.
Urugomero rwa Nyabarongo II, rwatangiye kubakwa guhera mu 2022. Mu babariwe imitungo muri iyo Mirenge yombi y’Akarere ka Gakenke honyine, agaciro kayo kangana na miliyari imwe na miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda bagomba kwishyurwa nk’ingurane.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, yizeza abaturage ko inzego zibishinzwe zikomeje gukorana bya hafi, kugira ngo abatarahabwa ingurane z’ibyabo bazibone.
Ati: “Twakoze dosiye zibishyuriza tuzishyikiriza REG, bagenda bishyuramo bake bake. Turakomeza kubikoraho dufatanyije n’inzego zose zibishinzwe kugira ngo uko ubushobozi buboneka, bagende bayabaha. Abaturage icyo tubasaba ni ugutegereza bihanganye, mbese bakabifata nk’aho bayibikiye muri banki. Ntibazatinda kuyahabwa bose”.
Uyu mushinga munini wo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II uri gushyirwa mu bikorwa na Kampani y’Abashinwa yitwa Sino Hydro Corporation, ku masezerano na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo gishinzwe Ingufu REG.
Ubuso bwa hegitari 600 ruri kubakwaho, bukora ku Turere twa Gakenke, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Byitezwe ko nirutangira gukora guhera mu mwaka wa 2027, ruzongera ingufu z’amashanyarazi yakoreshwaga muri utwo Turere hiyongereyeho n’igice cy’Umujyi wa Kigali ukazagezwa n’ahandi henshi hatuwe n’abari bagowe no kuba mu icuraburindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|