Gakenke: Abarimu bafata Kagame nka mwarimu wigisha ibiciro byose
Abarimu bigisha mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Gakenke, barasaba ko Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza kuko bamufata nk’umwarimu w’umuhanga wigisha ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwana n’isi muri rusange.
Bavuga ko nyuma Jenoside Umunyarwanda yabaga afite ipfunwe ryo kuvuga uwo ariwe mu ruhando rw’amahanga ariko uyu munsi bakaba batewe ishema no kuvuga ko ari Abanyarwanda mu mahanga, nk’uko Musabyimana Calxite umwe mubarimu bitabiriye ibi biganiro yabitangarije abadepite mu biganiro bagiranye kuri iki cyumweru tariki 2 Kanama 2015.

Ati “Nk’abarezi dufite mwarimu perezida Paul Kagame, dufite mwarimu wigisha kuva ku muntu wize amashuri abanza kugera ku muntu ufite PHD akicara agatega amatwi tukumva kandi tukumva impanuro.
Ni mwarimu w’isi, twebwe nk’abantu bageze mw’ishuri hari abajya bavuga ngo reka dushakishe undi ngo haboneka n’abandi, isi iramutegereje yagenda akayobora isi nuyu munsi kandi arayiyobora.”
Habyarimana Jean Damascene umurezi mw’ishuri ryisumbuye rya Karuganda, nawe asaba ko ingingo ya 101 yavugururwa Kagame akongera kwiyamamaza kuko amaze kubageza kuri byinshi birimo amashuri kuko muri 2003 nta shuri ryisumbuye ryabaga mu murenge wa Gakenke.

Ati “Mu rwego rw’uburezi mu murenge wa Gakenke dukoreramo, muri 2003 nta shuri ryisumbuye ryari ririmo nta ntarimwe, ubu harimo amashuri ane yisumbuye kandi muri ayo mashuri hamaze kurangizamo abanyeshuri barenga 300 nabo bagiye muri Kaminuza.
Iyo perezida wa repaburika adashiraho gahunda y’uburezi kuri bose nabo banyarwanda ntibari kwiga.”
Abarimu bagera 200 baturutse mubice bitandukanye by’akarere ka Gakenke bakaba basabye depite Uwamariya Devota na Mukazibera Agnes kujyana ubutumwa bwabo mu nteko ishingamatego, buvuga ko bashigikiye ko ingingo ya 101 ivugururwa bakazakomeza kuyoborwa na Kagame manda zitagira ingano kuko bamutezeho byinshi
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|