Gakenke: Abararaga ku mashara batunguwe no guhabwa matola

Abatishoboye bo mu Murenge wa Nemba n’abo mu Kagari ka Rusagara ko mu Murenge wa Gakenke, barishimira gutangira umwaka wa 2023 barara kuri matola nyuma y’imyaka babayeho birarira ku bishangi (amashara) nk’uko babivuga.

Buri muryango wahawe matola zigera kuri enye
Buri muryango wahawe matola zigera kuri enye

Uwurukundo Sandrine ati “Kubera akamenyero ko kurara mu bishangi, ni ubwa mbere numvise uburyo matola inepa, byananiye kubyuka”.

Ni nyuma y’uko umuryango witwa Museke-Rwanda (Association Museke Rwanda) ukorera muri iyo mirenge ibiri, usanzwe ufasha abana babo mu kubarihira amashuri babaha n’ibikoresho byose, mu byiciro binyuranye, ubatunguye ubagenera matola 397 muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Buri muturage yahawe matola bitewe n’uko umuryango we ungana, aho abafite umuryango muto bahawe matola enye nk’uko Umuyobozi w’uwo muryango, Nshimiyimana Placide yabitangarije Kigali Today.

Ati “Buri mwaka dukora ibikorwa byinshi bitandukanye byo gufasha imiryango itishoboye, kubaha matola ni mu buryo bwo kubifuriza umwaka mushya bakawutangira barara ahantu hasukuye, umuryango wahawe matola nkeye ni enye, hari abo twahaye eshanu esheshatu bitewe n’uko imiryango yabo ingana. Zose hamwe twatanze matola 397 ku miryango 89”.

Visi Meya Uwamahoro yashishikarije abaturage bahawe matola kugira isuku.
Visi Meya Uwamahoro yashishikarije abaturage bahawe matola kugira isuku.

Mu bahawe Matola, bavuga ko batunguwe kubera ko ngo batigeze batekereza kuba baziraraho, bitewe n’amikoro make bafite.

Uwurukundo Kajeni Sandrine yongeye ati “Nahawe matola enye, ubu ibyishimo iwanjye ni byose, ubuzima bwanjye bwose nabanyemo n’umuryango wanjye twirarira ku bishangi, ariko ubu iwanjye hari matola enye, sinabona uko mbashimira bankuye ahakomeye! Kuba banyigishiriza umwana bakaba baduhaye na Matola, ni iby’agaciro kakomeye”.

Uwitwa Dukuzimana Jeannette ati “Mbega ngo turatangira umwaka neza! Ubu natwe turyamye kuri matola tuvuye mu bishangi? Ibi ni Imana ibikoze”.

Buri muryango wahawe matola nibura 4
Buri muryango wahawe matola nibura 4

Association Museke Rwanda, inshingano zayo za mbere ni ukwita ku burezi, uburere n’imibereho myiza y’abanyeshuri bavuka mu miryango itishoboye, yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Kugeza ubu uwo muryango ufasha abana mu byiciro byose, kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muri Kaminuza, aho muri Kaminiza barihira abana batandatu, mu mashuri yisumbuye bakagira abasaga 30, bose hamwe bakaba bamaze kugira abana 117, ndetse bubaka n’ishuri ry’imyuga Museke TVET, ryakira abana bacikirije amashuri ariko bibonamo impano mu myuga inyuranye .

Uwo muryango kandi ufasha n’imiryango y’abo bana witaho, aho muri uyu mwaka bari kubakira inzu imiryango umunani itishoboye n’ubwiherero 15.

Icyo gikorwa cyo gutanga matola cyishimiwe cyane n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, washishikarije abaturage bahawe matola kugira isuku.

Ati “Mumenye ko ntawe uryama kuri matola atakarabye, mwongere isuku kandi mwirinde kugurisha impano muhawe”.

Uwo muryango Museke Rwanda wavutse tariki 01 Mutarama 2010, utewe inkunga n’abaganga bo muri Espagne, ubwo bari basuye ibitaro bya Nemba byo mu Karere ka Gakenke, babajije ikibazo cyaba cyugarije abaturage muri ako gace.

Nibwo babwiwe ko hari abana bata ishuri kubera kuvuka mu miryango ikennye, aribwo Association Museke yatangiye iterwa inkunga n’abo banyamahanga, batangira ku bufasha bwo gutanga ibiribwa muri iyo miryango, bigera aho bigisha abana.

Bishimiye kurara kuri matola batandukana n'amashara
Bishimiye kurara kuri matola batandukana n’amashara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka