Gakenke: Abanyonzi ngo babangamiwe no guhanirwa umuvuduko kandi nta bipimo byo kuwupima bikoreshwa
Bamwe mu bakora akazi k’ubunyonzi bakorera muri koperative “Koranumwete Gakenke” babangamiwe n’amafaranga ubuyobozi bw’iyo koperative bubaca kuko ngo barengeje umuvuduko nyamara nta byuma bipima umuvuduko bugira kandi ngo abanyamuryango bavuga ko batazi aho ayo mafaranga arengera.
Amafaranga ijana yitwa ay’umusanzu atangwa kabiri mu cyumweru hanyuma hakiyongeraho ayandi acibwa abantu baba batubahirije amategeko abagenga mu muhanda harimo umuvuduko mwinshi, aho bahanishwa gutanga amafaranga igihumbi.
Mukeshimana utarashatse ko irindi zina rye rimenyekana ni umwe mu banyamuryango ba Koperative Koranumwete Gakenke asobanura ko ubusanzwe akazi kagenda neza ariko babangamiwe n’amafaranga batanga mu gihe bapakiye ibintu birenze umuhanda cyangwa bafite umuvuduko mwinshi kandi bakaba nta kintu bapimisha umuvuduko uretse kuba babwirwa ko birukaga gusa.
Ati “tubona bitubangamiye kuko nta gipimo baba bafite cy’umuvuduko kandi hakazamo n’akarengane kandi ayo mafaranga iyo bayatwatse baratubwira ngo yinjira muri koperative kandi abanyamuryango tugakora nk’imyaka ibiri ntibatubwire igikorwa na kimwe yakoze”.

Prosper Uwiringiyimana wo mu kagari ka Nganzo nawe ni umunyamuryango wa koperative Koranumwete Gakenke avuga ko amafaranga batanga nta kintu abamarira kandi uretse no kugira icyo abamarira batamenya aho yerekejwe cyangwa n’icyo akoreshwa.
Ati “amafaranga turayatanga ariko ntago tumenya aho ajya, hari nk’ijana rya buri munsi w’isoko, iyo bamfashe mpakiye banca igihumbi n’umuvuduko igihumbi ariko ntago tubyemeranyaho nyine ni ukubura umuvugizi watuvugira kuko nta kintu baba bafite bapimisha ngo igare riri kwiruka”.
Umwe mu bashinzwe umutekano w’amagare muri iyi koperative, Francois Mbarushimana alias Rucagu asobanura ko nubwo nta cyuma cyagenewe gupima umuvuduko bafite ariko hari uburyo babireberamo nk’abantu bamenyereye akazi.
Ati “hari uburyo umuntu abagendamo ukajya kubona amarira yatembye ku maso cyangwa se ukabona ubushati burimo burirenza mu kirere kandi n’abandi banyamuryango baba barimo bagenda mu muhanda cyangwa se abagenzi b’amaguru bakavuga bati uriya muntu afite umuvuduko urenze urugero”.
Umuyobozi wa Koperative Koranumwete Gakenke, Christopher Sibomana, nawe yemera ko abanyamuryango hari amafaranga bakwa yaba ay’umusanzu cyangwa se n’ayandi bacibwa nk’amande kandi ayo mafaranga akaba ariyo ahemba abashinzwe umutekano w’amagare asigaye akazafasha abanyamuryango kandi bose bakaba babizi.
Ati “ni ukuvuga ngo aya mategeko bose barayasinyiye birazwi ko kumanuka upakiye ari inote y’igihumbi, umuvuduko udasanzwe, gufata ku modoka ukurura cyangwa ukururwa ari igihumbi kuburyo kugirango tubungabunge umutekano w’amagare ayo makosa yajya ahanwa”.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare barasabwa kujya bagenda gace kandi badakatakata mu muhanda, bakaba banasabwa gupakira umuzigo byibuze utarengeje cm 75 mu butambike.
Koperative koranumwete igizwe n’abanyamuryango basaga magana atatu baturuka mu bice bitandukanye bigize umurenge wa Gakenke na Nemba.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|