Gakenke: Abanyeshuri batandatu bakomerekeye bikomeye mu mpanuka ya KBS
Abanyeshuri batandatu bajyaga mu biruhuko mu mujyi wa Kigali bavuye mu karere ka Musanze bakomerekeye ku buryo bukomeye mu mpanuka y’imodoka ya KBS yabereye mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke kuwa gatandatu tariki 21/07/2012.
Imodoka yambaye puraki RAB 976 Y yari itwawe na Nzaboninka Edouard yabuze feri imanuka mu makoni y’i Buranga, umushoferi akomeza kurwana nayo ku bw’amahirwe ayegeka ku mukingo abanyeshuri benshi barakomereka ariko muri bo batandatu bakomereka ku buryo bukomeye; nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Gakenke ibitangaza.
Abo banyeshuri bahise bajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Nemba, naho batatinze kuko bane bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Polisi biri i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, abandi babiri boherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, abanyegari babiri bitabye Imana, undi arakomereka bikomeye mu mpanuka ya KBS yabereye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubundi iyi agence igenda nabi ... ikindi ikoresha aba chauffeur batamenyereye iyi mihanda usanga abenshi ari ba demob bagenda birukanka cyane kuko nyine bamenyereye gutwara imodoka za gisirikari zigenda ziruka.
ikindi bitewe nuko bivurwa ko iyi agence ari iya banyabubashya muri iki gihugu cyacu usanga police nayo batayitinya kuko ari nkaho ari bagenzi babo , niba rero ntagihindutse ndababwiza ukuri irabamara ahubwo njye nahamagarira abagenzi kuyigendera kure
Nyamara nuko KBS itumva! yateganyijwe gukorero muri KGL not mu ntara nkuko izina ryayo ribivuga ubwo rero bashatse babyigaho bakigarukira kgl kuko impanuka zayo zirarambiranye