Gakenke: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barashaka kwiyubakira ibiro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Gakenke, Musanabaganwa Francoise, atangaza ko abanyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni umunani yo kubaka inzu y’ubucuruzi na biro yo gukoreramo.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, tariki 19/09/2012, yasobanuye akarere ka Gakenke kimwe n’akarere ka Musanze ari two turere, umuryango wa FPR-Inkotanyi udafitemo inyubako zayo ikoreramo.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere kandi urimo gutekereza ukuntu washyiraho sosiyete y’ishoramari ihuza abanyamuryango.

Musanabaganwa akomeza avuga ko abanyamuryango bazatanga imigabane kugeza ubu bataragena kugira ngo haboneke akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda azazamura iyo nzu mu mujyi wa Gakenke.

Iyo nzu izaba ifite icyuma mberabyombi kizakorerwamo inama bityo ikazakemura ikibazo cyo kubona aho bakorera inama ihuza abantu benshi bahuraga nacyo.

Iyo nyubako kandi izagira n’amabiro nka atatu yo gukoreramo dore ko ikorera mu nzu ikodesha; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR abisobanura.

Abanyamuryango bihaye igihe kingana n’umwaka umwe kugira ngo babe buzuje iyo nzu mu rwego rwo kutabangamira izindi gahunda za Leta zisaba amafaranga mu banyamuryango; nk’uko Musanabaganwa yakomeje abitangaza.

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Gakenke bagiye gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bo mu Ntara y’Amajyaruguru bashyizeho sosiyete y’ishoramari bazamura inzu y’amagorofa mu mujyi wa Musanze.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka