Gakenke: Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu birukanwe ku kazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa n’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari, birukanywe ku mirimo yabo bashinjwa imicungire mibi y’umutungo wa Leta no gukoresha impapuro mpimbano. Byemejwe n’inama Nyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012.

Phocas Uwimana wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, yasezewe nyuma y’uko inama njyanama isanze yaragurishije amatafari ibihumbi 100. Ayo matafari yari afite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 2.5 y’u Rwanda yari agenewe kubaka amashuri y’Imyaka Icyenda y’uburezi bw’ibanze (9YBE).

Ashinjwa no gucura impapuro mpimbano zemeza ko inama y’umurenge ari yo yafashe icyemezo cyo kugurisha ayo matafari. Izo mpapuro zashyizweho umukono n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twa Gataba, Nyundo na Rurembo.

Iyo niyo mpamvu yatumye na Théogene Musabyimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyundo, Dieudonné Munyaneza wari uw’Akagari ka Rurembo birukanwa bashinjwa ubufatanyacyaha.

Munyaneza Dieudonné anaregwa gutema ibiti 200 mu ishyamba rya Leta bifite agaciro k’ibihumbi 240 by’amafaranga y’u Rwanda. Inama njyanama yahise isaba abo bari abanyamabanga guhita bishyuzwa amafaranga y’umutungo wa Leta banyereje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gataba we yahawe igihano cyo kugawa kuko yemeye ikosa, byabaye intandaro yo gufata abandi.

Iyirukanwa rya Uwimana Phocas rije nyuma y’aho mu kwezi kwa Gatandatu 2011 yafunzwe akekwaho gutanga ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, wari ugenewe gukora amateme mu Murenge ayobora ariko aza kurekurwa nyuma yo kuburana.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RWOSE Umuyobozi w’akarere na Gitif w’akarere nibakurikiranire hafi ba gitif b’imirenge kuko ubanza ubujura bw’umutungo wa leta na Ruswa ikabije aribyo bituma Akarere gakomeje kuba akanyuma buri munsi kandi ubundi kadakennye.ibi kandi bigira ingaruka ku baturage bagakomeza Gukena aho kujijura abaturage baba bibereye mu gusahura no kubuza abaturage umudendezo ngo batavuga amakosa yabo.

BUTERA yanditse ku itariki ya: 27-02-2012  →  Musubize

Abo bayobozi ibyaha bakoze biri penal nizereko ubutabera buhita bubakurikirana mu maguru mashya naho kwirukanwa byo ntibihagije.

Ubufatanyacyaha nabwo ntibuzibagirane kuko byose birahanirwa. Ariko mubigaragara uwo Phocas yari yarananiranye uziko umutungo wa leta neza neza yarawumariye mu gifu cye

yanditse ku itariki ya: 25-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka