Gakenke: Abanyamabanga nshingwabikorwa 2 b’utugari bafungiwe gucunga nabi umutungo wa Leta
Abanyamabanga babiri b’utugari twa Nyundo na Rurembo two mu Murenge wa Rusasa bafungiye kuri sitariyo ya Polisi y’akarere ka Gakenke, bashinjwa gucunga nabi umutungo wa leta.
Batawe muri yombi tariki 29/29/2012, kugira ngo babazwe ibyaha bojyanye n’icungamutungo wa Leta, nk’uko byari byemejwe n’Inama njyanama y’akarere yari yanabirukanye ku mirimo yabo.
Théogene Ndayisaba, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyundo na Jean Bosco Mbarushimana wayoboraga Akagali ka Rurembo, bakurikiramweho uruhare rutaziguye mu igurisha ry’amatafari ibihumbi 100 afite agaciro ka miliyoni 2.5 yari agenewe kubaka amashuri y’imyaka icyenda bw’ibanze.
Mbarushimana kandi anakurikiranyweho gutema ibiti 200 bifite agaciro k’ibihumbi 240 mu ishyamba rya Leta akabigurisha.
Polisi yataye muri yombi kandi Nzabonimana Hubert Clement, Umukozi ushinzwe Iterambere mu Kagali ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa, nawe ashinjwa imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Inama Njyanama yari yateranye tariki 21/02/2012 nibwo yirukanye ku kazi abo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ndetse inasaba ko ayo mafaranga yagaruzwa.
Njyanama yari yanirukanye ku mirimo ye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, Uwimana Phocas, ashinjwa kugurisha amatafari ibihumbi 100 afite agaciro ka miliyoni 2.5 y’amafaranga y’u Rwanda no gukoresha impampuro mpimbano zemeza ko inama y’umurenge ari yo yatanze uburenganizira bwo kugurisha ayo matafari.
Ipereza rya Polisi rikomeje no ku bandi bantu bose bashobora kuba baragize uruhare mu micungire mibi y’umutungo wa Leta muri uyu murenge wa Rusasa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|