Gakenke: Abana batatu bariwe n’imbwa ubwo bajyaga ku ishuri
Imbwa zariye abana batatu bo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, bari bagiye ku ishuri zibakomeretsa mu maso no mu mutwe bahita bamjyanwa mu mu bitaro bya Nemba.
Mu masaha ya nyuma ya saa Sita kuri uyu wa Kane tariki 23/02/2012, imbwa z’umugabo Rutayisire Felix zariye Haragirimana na Nyiransenga Francoise bose b’imyaka irindwi y’amavuko n’undi w’imyaka 10 witwa Niyonizera.
Amakuru aturuka mu baganga avuga ko abo bana nta kibazo gikoemeye bahuye nacyo, nyuma yo kumara umunsi umwe mu bitaro.
Umwe mu babyeyi b’abo bana, yatangaje ko umwana we atarabasha gusubira ku ishuri kuko ibikomere yatewe n’imbwa bitarakira.
Yongeraho ko afite ikibazo cyo kuvuza umwana we kubera ko na nyir’imbwa nta kintu yamufashije mu kuvuza umwana we.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|