Gakenke: Abajyanama b’Ubuzima bifatanyije na FPR Inkotanyi mu kugoboka abasenyewe n’ibiza

Imiryango iheruka gusenyerwa n’ibiza yo mu Karere ka Gakenke, iravuga ko ubufasha Leta ikomeje kubagezaho, bukomeje kubagarurira icyizere cyo kongera kwiyubaka; aho ngo bizeye ko bidatinze ubuzima buzongera kuba nk’uko bwahoze mbere.

Mu byo Abajyanama b'Ubuzima bageneye abasenyewe n'ibiza harimo ibiryamirwa ibiribwa n'ibikoresho by'isuku
Mu byo Abajyanama b’Ubuzima bageneye abasenyewe n’ibiza harimo ibiryamirwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Mu kurushaho kubitaho babagoboka, Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Gakenke bafatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi muri aka Karere, bashyikirije iyo miryango inkunga igizwe n’ibiryamirwa, ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Uwinshuti Angélique wo mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa, inzu ye iheruka gusenywa n’ibiza byaewe n’imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi 2023, ibyarimo byose bitikiriramo, icyakora ko bw’amahirwe, we n’umuryango we bakaba barayivuyemo ari bazima.

Yagize ati: “Iyo mvura yaguye mu masaha ya nijoro, ihirika inzu, baradutabara badukura mu isayo turi bazima. Urebye ukuntu ibintu byose yaba ibitanda, za matora, intebe, amasafuriya n’ibiribwa byarimo byose byatwawe n’imivu y’amazi, dusigara twashobewe, icyo gihe nta byiringiro byo kongera kubaho twari dufite”.

“None Abajyanama b’Ubuzima hamwe na FPR Inkotanyi bagize batya batera ikirenge mu cya Leta ikomeje kutwitaho baratugoboka. Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo akomeje kuduha inkunga yo kutwitaho binyuze mu bagiraneza nk’aba, iyo nkunga ikaba igenda irushaho kutwongerera icyizere cy’uko imbere hacu ari heza”.

Abaturage bashima uruhare rwa Leta mu kubagarurira icyizere cy'ahazaza binyuze mu bufasha bagenda bahabwa
Abaturage bashima uruhare rwa Leta mu kubagarurira icyizere cy’ahazaza binyuze mu bufasha bagenda bahabwa

Buri muryango wahawe matora, ibiringiti, amasabuni ndetse n’umuceri; kandi ngo biteguye kubifata neza kugira ngo bizarambe.

Perezida w’Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Gakenke, Manirahari Christophe, avuga ko bakimara kubona ko hari imiryango ihanganye n’ingaruka yatewe n’ibiza, bihutiye kwishyira hamwe begeranya ubushobozi bwo kuyigoboka.

Yagize ati: “Aba bahuye n’ibiza ni abo dushinzwe gukurikiranira hafi umunsi ku wundi mu rwego rw’ubuzima. Twaje gusanga dukwiye kugira icyo dukora mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwabo,twishakamo ubushobozi tubagenera ubu bwunganizi.

Uru ni urugero dufatira ku mukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame, mu rugamba arimo rwo kongera gufasha imiryango yahuye n’ibiza ngo yongere yiyubake”.

Mu miryango isaga ibihumbi 7 yibasiwe n’ibiza, harimo igera mu 160 ifite amazu yasenyutse burundu. Kuba bamwe muri bo bashyikirijwe ubufasha, Nizeyimana JMV Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, asanga ari imbarutso yo gutangira urugendo rwo kwishakamo ibisubizo.

Abahawe ubu bufasha bavuga ko bugiye kubabera imbarutso yo kubaho neza
Abahawe ubu bufasha bavuga ko bugiye kubabera imbarutso yo kubaho neza

Yagize ati: “Abo bose inkunga zigenda zibageraho mu buryo bugiye bunyuranye kuko n’ububabare cyangwa ingaruka bagiye bagira kubera ibyo biza butandukanye. Hari nk’abo imirima yabo yaguyemo ibitengu, abo batandukanye n’abo inzu zabo zahirimye burundu bagasigariraho.

Icyambere ni ukubakangurira guhera kuri ubu bufasha kimwe n’ubundi bagiye bahabwa mu bihe bitambutse, bagashishikarira gukora ibibinjiriza amafaranga, ntibicare ngo bategereze ko Leta izajya ibaha buri kimwe cyose”.

“Biri n’amahire ko ubungubu imvura iri gukamuka mu butaka, abari bafite imirima bashobora guhinga nta nkomyi, kandi natwe dukomeje kubaba hafi mu buryo bwose buborohereza kubona imbuto n’ifumbire n’imiti yo gutera ibihingwa”.

Imiryango 25 yo mu Murenge wa Rusasa niyo yahereweho ishyikirizwa ubwo bufasha kuwa gatandatu tariki 10 Kamena 2023, kandi igikorwa kikazakomereza n’ahandi. Mayor Nizeyimana ashima uruharwe rw’Abajyanama b’Ubuzima mu gukomeza gusigasira imibereho by’umwihariko ku bahuye n’ibiza.x

Mu mbogamizi aba baturage bamugaragarije zirimo no kuba nta nzitiramibu bafite, Nizeyimana akaba yarabijeje ko mu gihe cya vuba na zo bazazihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka