Gakenke: Abahakomoka biyemeje kugeza akarere ku mwanya wa mbere mu mihigo

Abavuka mu karere ka Gakenke batuye cyangwa bakorera ibikorwa binyuranye hanze y’ako karere, baremeza ko igihe kigeze ngo bashore imbaraga zabo mu iterambere ry’ako karere.

Abakomoka mu Karere ka Gakenke bahize kugashyira ku mwanya wa mbere mu mihigo
Abakomoka mu Karere ka Gakenke bahize kugashyira ku mwanya wa mbere mu mihigo

Gakenke ngo ni akarere gafite ibikorwa binyuranye byareshya ba mukerarugendo, ariko ngo kadindizwa n’ibikorwaremezo bikiri bike bituma kataba Nyabagendwa.

Byagarutsweho kenshi n’abitabiriye inama iherutse guhuza ubuyobozi bw’ako karere n’ Abanyagakenke baturutse hirya no hino mu gihugu yabaye, ku wa 18 Nzeli 2018.

Muri iyi nama baboneyeho kwishimira umwanya wa gatatu Akarere ka Gakenke kagize mu mihigo ya 2017-2018, banafata imyanzuro yo kutazasubira inyuma mu mihigo y’uyu mwaka.

Muri iyi nama habayeho kwishimira igikombe begukanye mu mihigo ya 2017-2018
Muri iyi nama habayeho kwishimira igikombe begukanye mu mihigo ya 2017-2018

Depite Batunguramye Diogene, umwe mu bavuka muri ako karere agira ati“ Aka karere karimo ibyiza nyaburanga binyuranye bititabwaho, kandi byakagombye kuzana ba Mukerarugendo.”

Atanga ingero agira ati” Nko mu Murenge wa Muhondo honyine hari iteganyagihe rya Kinyarwanda, aho abantu bareba mu kabindi gahari k’amazi bakamenya uko ikirere kimeze”.

Akomeza avuga ko muri uwo murenge kandi hari ibintu byinshi biranga Umuco wa Kinyarwanda birimo Ubuvubyi, amateka y’Umuganura, ahantu hitwa Huro havuye insigamigani yitwa “Ihuriro ni ihuro,”ahitwa Ibuzinganjwiri, ku ibuye bya Bagenge n’ahandi.

Abayobozi banyuranye beretswe amahirwe ari mu karere ka Gakenke muri Gahunda y'ubuhinzi
Abayobozi banyuranye beretswe amahirwe ari mu karere ka Gakenke muri Gahunda y’ubuhinzi

Nyuma yuko abitabiriye inama bagezwaho imishinga akarere kagiye gutangira, irimo kubaka ibiro by’akarere, isoko rya kijyambere, Hoteri y’icyitegererezo n’ibindi, abitabiriye inama bayakiriye neza, bahigira gufasha akarere kugera kuri ibyo bikorwa.

Depite Murebwayire Christine, uvuka i Gakenke yashimye gahunda akarere gateganya, avuga ko hageze ko abavuka muri ako karere bakagaruka ku ivuko bakahateza imbere ku buryo mu mihigo y’umwaka utaha akarere kava ku mwanya wa gatatu kakaza ku isonga.

Senateri Musabeyezu Narcisse, yavuze ko yungukiye byinshi muri iyo nama, asanga mu gihe imbaraga zishyizwe hamwe n’abaturage bakigishwa ko ibyo bikorwa ari ibyabo, nta gishobora kutagerwaho.

Agira ati“ Aho igihugu cyacu kigeze, harageze ko abana bacyo bagitekerereza nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika akunze ku bitubwira.”

Akomeza agira ati“ Batweretse byinshi Akarere ka Gakenke kagezeho, ariko hari n’ibindi gakeneye kugeraho. Imyanzuro dufatiye hano iranyubatse aho twicaye turatekereza tureba uburyo twazamura akarere”.

Igishushanyo mbonera cy'isoko ry'icyitegererezo rigiye kubakwa n'abikorera mu mujyi wa Gakenke
Igishushanyo mbonera cy’isoko ry’icyitegererezo rigiye kubakwa n’abikorera mu mujyi wa Gakenke

Gatabazi JMV, Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru wishimiye imyanzuro y’iyo nama, avuga ko hari ibikorwa byinshi bikenewe kugira ngo akarere kabashe gutera imbere.

Ati“Ni akarere abaturage bazi gukora, barahinga bakeza, ubukerarugendo burakenewe muri aka karere ariko ikibazo ni ibikorwaremez. Nta hoteri n’imwe wahabona, abenshi bafite amafaranga bifuza kuhagana ariko bakagira ikibazo cy’aho bacumbika, igihe kirageze ngo abahavuka bahashore imari”.

Mu bikorwa by’indashyikirwa biboneka muri ako karere nk’uko byagaragajwe na Nzamwita Déogratias umuyobozi w’ako karere, hari igihingwa cya kawa gikomeje kuza ku isonga m’uburyohe ku rwego rw’isi.

Gakenke ni akarere kagizwe n’imirenge 19 ku buso bwa kilometero kare 704, n’abaturage basaga ibihumbi 354 aho abagore bangana na 52,7%.

Mu mihigo y’uyu mwaka akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa 3, mu gihe mu myaka itanu ishize mu kwitabira gutanga Mituweri ako karere kaza ku mwanya wa mbere.

Igishushanyo mbonera cya Hoteri izubakwa mu karere ka Gakenke
Igishushanyo mbonera cya Hoteri izubakwa mu karere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashyigikiye

Hakimfura yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

ko mbona gakenke ikataje idashaka gusubira inyuma yibwirako utundi turere aritwo dushaka kuba utwanyuma?irabesha musanze izaba iyambere kandi turiteguye

Rucagu Boniface.wo mukarere ka musanze umurenge wa cyuve akagari ka rwebeya umudugudu wa marantima yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka