Gakenke: Abafatanyabikorwa b’akarere barasabwa kugoboka abirukanwe muri Tanzaniya
Mu nama rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke mu iterambere (JADF) yateranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2014, ubuyobozi bw’akarere bwagejejeho ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakenewe ubufasha ku buryo bwihuse bubasaba kubafasha.
Nyuma y’uko imiryango isaga gato 50 igeze mu Karere ka Gakenke yacumbikiwe by’agateganyo mu Murenge wa Cyabingo, none yoherejwe mu mirenge itandukanye kugira ngo abe ari ho ikomeza gufashirizwa, ikenewe kubakirwa, imyambaro, mitiweli, ibyo kurya n’ibindi.

Umuryango wa World Vision ADP Nyarutovu wemeye gutanga inkunga y’amabati 900 na ho Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watanze mitiweli 100.
Rurangwa Jean Paul, Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere, yavuze ko bakoze umushinga w’ibikenewe byose kugira ngo abo bantu basubire mu buzima busanzwe, abafatanyabikorwa basabye gutanga umusanzu wabo. Basabye ko bawugezwaho bakazareba hamwe n’abandi bakorana inkunga batanga.

Muri iyi nama rusange, komisiyo za JADF zerekanye ibikorwa zakoze birimo gusura abafatanyabikorwa no kureba ibibazo bafite bituma badatanga serivisi nziza ku baturage. Ariko komisiyo zimwe zagaragaje imbaraga nke mu mikorere zisabwa kwiminjiramo agafu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette yashimangiye ko komisiyo niziramuka zikomeze neza zizaba urubuga bwo kungurana ibitekerezo ku bahuje ibyo bakora.
Madamu Uwitonze yashimiye abo bafatanyabikorwa uruhare bagira mu gutuma akarere kesa imihigo, aha yavuze ko ibyo byatumye amezi atandatu yarangiye bageze kuri 56% mu kwesa imihigo.
Ati “Amezi atandatu yarangiye tugeze ku gipimo cya 56% …kandi iriya mihigo yose tuba tuyifatanyije, yose hari umufatanyabikorwa uba uyishinzwe akaza agafatanya n’akarere kuri buri gikorwa nkaba mbashimira rero ruhare rwanyu rugaragara kugira ngo dukomeze dufashe abaturage bacu.”
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa ry’Akarere rirategura umunsi w’imurikabikorwa uzaba tariki 6-7/03/2014, bibukijwe ko bagomba kuwitegura neza kiriya gihe kizagera ibintu byose biri mu buryo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyarwanda tigomba kwishakira ibisubizo bityo tugafashanya hagati yacu kwishakira ibisubizo. duhagurukire gufasha aba bagenzi bacu bityo tubibagize ibibazo bahuye nabyo
iib nibyo bita kwigira duhora tubwirwa na Nyakubahwa prezida wacu, kwigira nukumva ko wowe na environment, surroundings yawe imeze neza , gukomeza gutekereza kuri aba bavandimwe bacu birukanwe muri tanzania tubagire ibanze kandi nukuri ntibizadutwara igihe kinini, kubashakira ubufasha bwibanze bubafasha gutangira ubuzima bakabaza kujyana nabandi aho bageze kandi gushaka nugushoora tuzabigeraho! imvugo ibe ingiro