Gakenke: Abacuruzi bavuga ko nta cyashara babonye kuri uyu munsi abaturage bitegura Ubunani
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2012 nta baguzi benshi babonye nk’ikindi gihe babaga bitegura umunsi mukuru w’Ubunani.
Basobanura ko uyu munsi wabaye nk’indi minsi isanzwe kuko abaguzi babaye bake kandi baribiteguye kubona abaguzi benshi nk’uko indi minsi mikuru yagendaga. Ngo nibura kuri Noheli, abaguzi babaye benshi, bityo babona amafaranga.
Bakeka ko abaturage bamaze amafaranga mu kwizihiza umunsi wa Noheli. Abaturage bafite ubukene bitewe n’uko umusaruro w’ibishyimbo utabaye mwiza mu gihembwe cy’ihinga cya B kubera imvura nyinshi yaguye ikica imyaka; nk’uko Bizimana abisobanura.

Umucuruzi w’imyenda waganiriye na Kigali Today avuga ko ubusanzwe mu minsi mikuru nka Noheli n’Ubunani babonaga abantu batandukanye bagura imyenda y’umunsi mukuru ariko nta bakiriya bitabira kugura kubera ubukene bafite.
Ngo n’abafite amafaranga birinze kwifata neza ku Bunani kugira ngo bazigamire amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’abanyeshuri kuko bazatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2013.
Abacuruzi b’inyama bo babonye amafaranga ugereranyije n’abandi bacuruzi, aho bacururiza inyama (boucherie) wahasanga umurongo w’abaguzi batereje kugura. Buri mucuruzi yabaze inka nibura ebyiri.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|