Gakeneke: Umuganda waranzwe no kubakira uwirukanwe mu Tanzania

Umuganda rusange wabaye tariki 31/05/2014 mu Karere ka Gakenke waranzwe no kubakira umwe mu Banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania hamwe n’ibindi bikorwa birimo gukora ahazanyuzwa amazi kugirango arusheho kwegera abaturage.

Abaturage bawitabiriye bemeza ko igikorwa cy’umuganda gituma bagera ku iterambere kandi babigizemo uruhare kubera imbaraga zabo ziba zahurijwe hamwe kandi zigatanga umusaruro ufitiye igihugu.

Celestin Murenzi ni umuyarwanda wirukanwe muri Tanzania wubakiwe kuri uyu munsi, avuga ko nubwo atavukiye mu Rwanda akaba ataranahakuriye yasanze Abanyarwanda atari babi kuko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ati “Kwa kweli u Rwanda nago ari rubi, kuko Abanyarwanda b’u Rwanda bamenya ikiremwamuntu, Abanyarwanda b’u Rwanda bubahiriza uburenganzira bwa muntu, bafite urukundo kubera ko kuva nahagera sindarara ubusa kandi ntacyo nazanye”.

Abitabiriye umuganda mu karere ka Gakenke barimo kubakira Celestin Murenzi wirukanwe muri Tanzaniya.
Abitabiriye umuganda mu karere ka Gakenke barimo kubakira Celestin Murenzi wirukanwe muri Tanzaniya.

Murenzi akomeza avuga ko yishimira uburyo yasanze mu Rwanda bubahana cyane aho umwe abona ko angana na mugenzi we bitandukanye naho yabaga muri Tanzania usanga n’abaturage baho badashyira hamwe kubera urwango bagirana hagati yabo.

Murenzi yongeraho ko ubu nta kintu kimuremereye ahubwo agiye guharanira gutera imbere nk’abandi Banyarwanda yasanze kugirango nawe agere ku rwego bagenzi be bamaze kugeraho.

Iki gikorwa cyo kubakira Murenzi wirukanwe muri Tanzaniya cyagizwemo uruhare cyane n’urugaga rw’abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’intara y’amajyaruguru.

Venansia Nyirandihe wo mu Kagari ka Nganzo avuga ko kuba bicukuriye umuyoboro uzanyuzwamo amazi bizatuma bagerwaho n’amazi meza ubundi iterambere rikarushaho kubegera.

Jean Bosco Hategekimana avuga ko gukora umuganda ari inshingano za buri Munyarwanda kubera ibikorwa bihakorerwa byose biba bigamije iterambere kandi rifitiye abaturage akamaro.

Ati “ nk’aya mazi twarimo dukora twavomaga kure none tuzayabonera hafi kuburyo azagera no mu ngo hose”.

Barimo gukora ahazajya ikibuga cya Handball cy'abanyeshuri.
Barimo gukora ahazajya ikibuga cya Handball cy’abanyeshuri.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, asaba abaturage kujya bakomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda nkuko byitabiriwe uyu munsi kuko amafaranga yakagombwe gukora ibikorwa bihakorerwa ajya gukora ibindi bikorwa birimo kubaka amavuriro.

Nzamwita akomeza avuga ko kuba Abanyarwanda bafite umutima mwiza wo gufashanya babikomora kuri nyakubahwa Perezida wa Repabulika Paul Kagame kubera gahunda zimwe na zimwe yagiye atangiza zo gukura abantu mu bucyene zirimo Gira Inka.

Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda byahawe agaciro kangana n’amafaranga miliyoni ebyiri.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka