Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye umubare w’abarivamo ugabanuka

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC), ivuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri imaze kugira uruhare rugaragara mu kugabanya umubare w’abana barivagamo byumwihariko abo mu mashuri abanza.

Kugaburira abana ku ishuri byatumye umubare w'abarivamo ugabanuka
Kugaburira abana ku ishuri byatumye umubare w’abarivamo ugabanuka

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021, ndetse bigaragara ko kuva yajyaho, imibare y’abana bo mu mashuri abanza barivagamo mu 2020 bari ku kigero 9.4% mu gihe mu 2022 bagabanutse bagera kuri 6.4% ndetse intego ikaba ari ugukomeza kugabanya uyu mubare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, aganira na The New Times, yavuze ko kugaburira abana ku mashuri atari byo byonyine bigira uruhare muri uku kugabanuka kw’imibare y’abana bata ishuri, ariko nta gushidikanya ko ari imwe mu mpamvu ikomeye.

Madamu Irere avuga kandi ko hari n’izindi ngamba Guverinoma yashyizemo imbaraga binyuze mu bukangurambaga ifatanyije n’inzego z’ibanze mu gusaba ababyeyi kujyana abana mu ishuri.

Ati: “Guverinoma hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, yagiye ikangurira ababyeyi binyuze mu bukangurambaga bwakozwe inzu ku yindi kugira ngo bajyane abana babo ku ishuri. Izi mbaraga rusange zagize uruhare rukomeye mu kugaragaza itandukaniro."

Umubare w’abanyeshuri bagerwaho na gahunda yo kugaburirwa ku ishuri wagiye wiyongera aho wavuye kuri 23% ukagera kuri 92.8% mu 2023, iyi mibare kandi ijyana n’ibigo by’amashuri nabyo byagiye byiyongera biva kuri kigero cya 60.1% bigera kuri 87.4%.

Madamu Irere avuga ko iyi gahunda ikwiye kugirwamo uruhare na buri wese mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri
Madamu Irere avuga ko iyi gahunda ikwiye kugirwamo uruhare na buri wese mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri

Mugihe umwaka mushya w’amashuri 2024-2025 wegereje, MINEDUC ivuga ko n’ubundi izakomeza kwibanda ku kunoza no gusigasira ibimaze kugerwaho kandi ivuga ko imiterere ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itazahinduka ariko ikanashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira udushya mu buryo bakoresha neza ubushobozi babona bwo kugaburira abana.

Irere avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itareba gusa kubagaburira, ahubwo bigomba kujyana no kubafasha kubona indyo yuzuye. Ati: “Ikibazo ntabwo ari ukugaburira abanyeshuri gusa ahubwo ni no kureba ko babona indyo yuzuye."

Nk’uko byatangajwe na MINEDUC, muri uyu mwaka irateganya gukusanya miliyoni 231 z’amafaranga y’u Rwanda zizajya muri iyi gahunda, aho kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga azaturuka mu bukangurambaga bwa gahunda yiswe ’Dusangire Lunch’ igamije gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro rya Saa Sita ku mashuri.

Ni gahunda Madamu Irere avuga ko ikwiye kugirwamo uruhare na buri wese mu gufasha abana gufatira amafunguro ku ishuri, ari naho aboneraho gusaba abantu ku giti cyabo yaba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo n’ibigo bitandukanye kugira uruhare muri iyi gahunda hagamijwe no gufasha ababyeyi b’amikoro make batabasha kubona uruhare rwabo muri iyi gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka