Gahunda yo guha abaturage telefone zigezweho yasubukuwe

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MYICT) ifatanyije n’ikigo cy’itumanaho cya MTN n’abafatanyabikorwa batandukanye, basubukuye ibikorwa byo gutanga telefone zigezweho (smartphone) ku baturage batabasha kuzigurira.

Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage
Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage

Icyo gikorwa cyasubukuriwe mu turere turindwi ari two Gicumbi, Bugesera, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Gisagara na Huye, ahatangwa smartphones 4,144.

Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, yatangarije Kigali Today ko kuva tariki 2019 gahunda ya Connect Rwanda yatangira hamaze gutangwa telefone 7000, na ho kugera tariki 3 Ukuboza 2021 hazatangwa izindi ibihumbi 16 byuzuza ibihumbi 23.

Mu Karere ka Nyabihu ahatanzwe telefone 469, abaturage batangaje ko bari bazikeneye kugira ngo bagere ku ikoranabuhanga mu miryango, mu gutanga amakuru no kuyashaka byihuse.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko smartphone ikoreshwa mu kwihutisha amakuru no kwaka serivisi mu buryo bwihuse haba serivisi z’ irangamimerere, serivisi za banki n’iz’ubuzima na Ejoheza bidasabye umuntu gukora ingendo, avuga ko iyo telefone itagomba kuba iy’uwayihawe gusa, ahubwo iba iy’umuryango.

Agira ati "Smartphone igenewe umuryango, igafasha umwana kwiga, umubyeyi gusaba serivisi, gushaka amakuru no kuyatanga, bigatuma umuryango wihuta mu iterambere."

Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone
Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone

Habitegeko avuga ko gukoresha smartphone mu ikoranabuhanga aribyo abaturage bitezweho, ariko bagomba kwirinda n’ibikorwa bibi bizikorerwaho nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukwirakwiza ibihuha n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

Iradukunda avuga ko bifuza ko ukwezi k’Ukuboza 2021 kuzatangira nibura umuturage umwe mu Mudugudu afite smartphone.

Mu Rwanda abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri barakennye ntibashobora kwigurira smartphone, Leta y’u Rwanda ikaba irimo kuganira n’abafatanyabikorwa uburyo abantu bajya bafata izo telefone bakagenda bishyura buhoro buhoro.

Kuva 2019 hari abantu bemeye gutanga smartphone ariko bakaba batarazishyikiriza Minisiteri y’Ikoranabuhanga, aho izemewe zari ibihumbi 44 nyamara izimaze gutangwa zibarirwa mu bihumbi 23.

Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe
Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe

Iradukunda akaba ashishikariza Abanyarwanda n’ibigo gukomeza gutanga smartphone zihabwa abaturage, ariko yibutsa abatanze isezerano ryo kuzitanga kuryubahiriza.

Uyu muyobozi avuga ko akamaro ka smartphones kagaragaye mu gihe cya Covid-19, kuko zafashije abana gukurikirana amasomo hamwe no gufasha abaturage kumenya amakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka