Gahunda ya ’Tubagororere mu miryango’ yitezweho kugabanya abajyanwa mu bigo ngororamuco
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abana bajyanwa mu bigo ngororamuco na ‘transit center’, Abadepite basabye ko iyi gahunda na yo yagenerwa ingengo y’imari mu mwaka wa 2025-2026, kugira ngo bitange igisubizo cyo kugabanya umubare munini w’abajya kugororerwa muri ibi bigo.

Ni ikibazo cyagarutsweho na Hon. Madina Ndangiza, mu biganiro byahuje Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu rwego rwo gusesengura imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’Ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28).
Hon. Ndangiza yabajije niba iyi gahunda yaratangiye gushyirwa mu bikorwa, ndetse ikiba ifite ingengo y’Imari izakoreshwa kuko ari gahunda asanga yatanga igisubizo ku bantu bajya mu bigo ngororamuco, ndetse n’abana bato usanga bajyanwa muri za ‘transit center’ ziri ahantu hatandukanye mu gihugu.
Ati “Iyi gahunda ya Tubagororere mu miryango ko twasanze ari nziza yafasha Igihugu mu guha uburere abana bacu, cyane bakiri bato bafite imyitwari ibangamiye sosiyete ko bajya bagororerwa mu miryango, yo mu ngengo y’imari yateguwe umwaka wa 2025- 2026 irahari? Ngira ngo mbaze uko izashyirwa mu bikorwa kuko ni gahunda nzinza izatuma abana bakomeza gukurikiranirwa hafi n’imiryango yabo, ndetse ababyeyi na bo bakaba bagirwa inama zo gukomeza kubitaho”.
Minisitiri W’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite ko iyi gahunda ihari ndetse yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho ubu mu Karere ka Gisagara bikorwa.
Ati “Iyi gahunda yaratangiye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, turateganya ko yakomeza ikagera hirya no hino mu gihugu, kugira ngo ifashe abana kurererwa mu miryango ku ruta kujyanwa mu bigo bagororerwamo”.
Minisitiri Mugenzi avuga ko mu biteganyijwe ari n’uburyo iyi gahunda yagenerwa ingengo y’imari, izakora ibikorwa byo kwita kuri aba bantu bajyanwa muri ibi bigo.
Abayobozi b’Intara bagaragaje ko aba bantu bajyanwa muri ibi bigo, abenshi haba hagamijwe kubafasha guhinduka ariko hakiyongeraho no kubigisha imyuga, izabafasha kwihangira imirirmo igihe bazaba bavuye kugororwa.
Mu bigo byakira abana bato bakomeza gukurikiranwa no kwigishwa no guhabwa uburezi buri kumwe n’uburere, kugira ngo nibasoza amasomo basubire mu miryango yabo bafite byose.
Gusa kuri Gahunda ya Tumugororere mu muryango, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, avuga ko abana bato bazajya basubizwa mu muryango wabo ahubwo, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zibakurikirane ndetse bunagire ababyeyi babo inama zo gukomeza kurera abana babo neza.
Ati “Abagororerwa bose mu bigo bya NRS turabasura tukamenya ibibazo urubyiruko rufite, bigatuma tubakurikirana kuko ubu bava mu bigo tubazi, tuzi ibibazo bafite by’umwihariko kandi bituma tugira uruhare mu gutuma urubyiruko rudasubira mu muhanda”.
Iyi gahunda ya Tubagororere mu miryango izatanga n’igisubizo ku bucucike bugaragara muri amwe mu magororero y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS).
Umuyobozi wa NRS Fred Mufulukye, yasobanuriye Abadepite ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye, bizatanga igisubizo mu kugabanya ikibazo cy’abajyanwa muri bigo ngororamuco.
Ohereza igitekerezo
|