“Gahunda ya ‘Ngwino Urebe’ izakuraho ibihuha”- umukozi wa MIDIMAR

Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano (MIDIMAR) iratangaza ko gahunda ya “ngwino urebe” izakuraho amakuru y’ibihuha atangwa na zimwe mu mpunzi zidashaka gutahuka nk’uko umukozi ushinzwe gufasha impunzi gutahuka muri iyo minisiteri, Ndayambaje Placide Bernard, abyemeza.

Kuva tariki 13/02/2012, uyu mukozi aherekeje Abanyarwanda batatu baba muri Zambia baje kwihera ijisho ibibera mu Rwanda. Abo Banyarwanda barimo uwitwa Mukakabego Gerardine wari umaze imyaka 18 atagera mu Rwanda.

Ubwo yahuraga n’abo mu muryango we i Sovu mu karere ka Nyanza, Mukakabego yavuze ko yishimye cyane kandi ko yishimiye ibyo yabonye mu Rwanda. yagize ati “Ndishimye cyane, urabona ko nabonye abavandimwe, mama, urumva nyine ukuntu bimereye.”

Uretse gusura imiryango yabo, abo Banyarwanda barasura ibikorwa bitandukanye byerekana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Umukozi ushinzwe gufasha impunzi gutahuka uri MIDIMAR agira ati “akenshi abantu bakunze gutanga isura mbi ku gihugu bakunze kuvuga [babwira impunzi] ko imiryango yarimbutse, aho muvuka nta terambere rihari, ubwo rero iyo umuntu ahageze akabona imiryango irahari, akabona ukuntu hari iterambere nibwira ko asubirayo atanga inkuru nziza.”

Gahunda ya ‘Ngwino Urebe’ ni gahunda yashyireweho impunzi z’Abanyarwanda n’abandi bamaze igihe batagera mu Rwanda kugira ngo baze birebere aho igihugu kigeze mu iterambere maze nibabishaka bazafashwe gutahuka ku bushake.

Jacques Furaha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka