Gahunda ya MenCare+ ije gufasha abagabo kurushaho kwita ku ngo zabo

Gahunda Men Care+ y’umuryango RWAMREC ngo izafasha guhashya ihohoterwa ryo mu miryango, aho izaganira n’abagabo hagamijwe kubakangurira ibyiza byo kwita ku muryango we, ndetse no kuwurinda amakimbirane agera no ku ihohoterwa.

Iyi gahunda izakorera mu turere tune tw’igihugu mu gihe cy’imyaka itatu (2013-2015), ngo izakora ibijyanye n’ibiganiro ku nzego zose, aho hazaganirizwa abasore, ndetse n’abagabo bakiyemeza guhinduka.

Nk’uko byatangajwe na Shamsi Kazimbaya umuhuzabikorwa w’umushinga MenCare+ ngo uyu mushinga wahisemo imirenge imwe n’imwe ikigaragaramo ihohoterwa kurusha iyindi yo mu turere twatoranyijwe.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga MenCare+ i Musanze.
Abitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga MenCare+ i Musanze.

Avuga ko uyu mushinga ugiye gukorera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, mu Majyepfo ikazakorera muri Nyaruguru, mu burasirazuba ikazakorera mu karere ka Rwamagana ndetse na Karongi muri ntara y’Uburasirazuba.

Madame Kazimbaya, avuga kandi ko uyu mushinga witezweho guhashya cyane ibijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, kuko agiye kujya mu mizi y’ikibazo, bityo bikaba bitanga ikizere cy’uko ikibazo kizagabanuka cyane.

Ati: “Byaragaragaye ko abagabo bagira uruhare runini mu mahohoterwa atandukanye akorerwa mu ngo. Ni ngombwa ko banagira uruhare mu gukumira icyo gikorwa kibi”.

Bamwe mu batanze ibiganiro by'icyo MenCare+ ije gukemura.
Bamwe mu batanze ibiganiro by’icyo MenCare+ ije gukemura.

Umushinga MenCare+ usanzwe ukorera mu bihugu nka Brazil, Indonesia, na SouthAfrica, ukaba uzanywe mu Rwanda n’umuryango RWAMREC (Rwanda Mens Resource Center), ihuriro ry’abagabo bagamije kurwanya ihohoterwa.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka