Gahunda ya ‘Igira ku murimo’ yabahesheje akazi, abandi bakomeje amasomo

“Igira ku murimo” (Workplace learning) ni gahunda y’igihugu igamije guteza imbere ubumenyingiro bw’urubyiruko rudafite akazi mu mashami y’ubwubatsi akubiyemo ibijyanye n’ububaji (Carpentry), ubucuzi (Welding), ikwirakwizwa ry’amazi (Plumbing), amashanyarazi (Electricity) ndetse no kubaka amazu (Masonry) hibandwa cyane cyane ku guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda construction materials).

Gahunda ya «Igira ku murimo» ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababirigi cy’Iterambere (Enabel) ibinyujije mu mushinga ugamije iterambere ry’imigi (Urban Economic Development Initiative / UEDi) ifatanyamo n’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).

Mu gushyira mu bikorwa gahunda ya “Igira ku murimo”, umushinga UEDi ufatanya n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET schools) yatoranyijwe mu turere ukoreramo ari yo ESTB Busogo (Musanze), Saint Martin Gisenyi (Rubavu) na Saint Kizito Musha (Rwamagana), ugafatanya ndetse n’inzego z’abikorera na ba rwiyemezarimo bafite imishinga n’ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi.

Kuva muri Werurwe 2021, abanyeshuri 145 ba mbere b’iyi gahunda batangiye kwiga imyuga itandukanye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro umushinga ukoreramo, bakomereza amasomo yabo mu bigo bitandukanye bifite imirimo y’ubwubatsi.

Abanyeshuri bigishwa mu gihe cy’amezi atandatu (6) aho amezi atatu (3) bayamara ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, bagahabwa ubumenyi n’ubumenyingiro bw’ibanze hagamijwe kubategurira kujya gukomeza no kunonosora ubumenyingiro aho umurimo ukorerwa. Amasomo yigishwa ajyanye na gahunda y’igihugu yo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro hakurikijwe integanyanyigisho y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).

Abanyeshuri bahamya ko ku murimo bahungukiye byinshi bijyanye n’ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire. Ingero batanga ni ubumenyingiro ku bijyanye no gusiza no gutegura ikibanza (Setting out), kubaka urufatiro rw’inzu (foundation) no kuzamura inkuta (wall elevation), gutera igishahuro (wall plastering), kuzinga ibyuma (steel work) n’ubundi bumenyingiro butandukanye bujyanye no kubaka amagorofa.

Mujawamaliya Claudine ni umwe mu banyeshuri bitabiriye iyi gahunda; aragira ati : ”Ubusanzwe nari narize ibijyanye n’ubumenyi n’ubutabire. Nahisemo kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kuko mbona ari bumwe mu myuga iguhesha akazi nkaba narakurikiye gahunda yo kwimenyereza imyuga mu kigo cya MTC Engineering i Kigali aho nize byinshi ntari nzi.’’

Narcisse wimenyereje umwuga mu mushinga w’inyubako z’amashuri mu Murenge wa Kinigi wo mu Karere ka Musanze ati: “Nungutse byinshi birimo kubaka amatafari, kuzinga ibyuma n’ubumenyi butandukanye mu kuzamura amagorofa’’.

Hari abamaze guhabwa akazi n’ibigo byabafashije kwigira ku murimo

Mu bigo byakiriye abanyeshuri bo muri iyi gahunda harimo bibiri byakoreraga mu Karere ka Kirehe (umushinga w’inyubako zubakwaga ku mupaka wa Rusumo no kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi ku bufatanye na Polisi y’igihugu), umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ndetse n’umushinga wo kubaka inzu y’igorofa yo guturamo yubakishwaga n’ikigo cy’abikorera cya MTC Engeneering mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Ababamenyereje ku murimo ndetse na ba rwiyemezamirimo b’ibigo bakoreyemo bishimiye imikorere n’imyitwarire y’abo banyeshuri mu kazi kuko nk’uko babihamya, abo banyeshuri baranzwe n’ubushake, umuhate n’imyitwarire myiza, ibi bikaba byaratumye hari abahise baha akazi abanyeshuri bigiye mu bigo byabo.

Gukorera mu matsinda arimo abandi bakozi b’ibigo byabakiriye byabafashije gukora nk’abafundi b’umwuga bituma bagira indangagaciro z’umukozi mwiza zirimo gukoresha igihe neza, guhana amakuru no gukorera hamwe nk’ikipe.

Gahunda y’amasomo y’abanyeshuri 110 bigiye mu mashuri ya Busogo na Gisenyi iteganyijwe gusoza muri uku kwezi kwa Kanama 2021 aho bazaba bashoje amasomo yigiwe ku murimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka