Gahunda y’umuganda w’umwuga iracyari mu tubati

Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, Abanyarwanda bahurira hamwe mu midugudu yabo bagakora ibikorwa binyuranye by’imirimo y’amaboko, mu rwego rw’umuganda.

Muri 2015, Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu yari yatangaje ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga k’uwo mwaka, hagombaga gutangira gahunda y’umuganda wa kinyamwuga.

Ni uburyo abakozi mu bigo binyuranye bafite ubumenyi butandukanye, bazajya bitabira umuganda aho batuye, ariko bagakora ibikorwa bijyanye n’ubumenyi bafite.

Ibi bivuze ko nko ku baganga, bagomba gukora umuganda basuzuma cyangwa bavura zimwe mu ndwara, cyangwa se bagatanga inyigisho ku ndwara zinyuranye n’uburyo bwo kuzirinda.

Politiki nshya y’umuganda wa kinyamwuga yasohotse mu mwaka wa 2017, nyuma y’imyaka ibiri yose iyo gahunda itangajwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta avuga ko iyo politiki igena ko abantu bose bakora umuganda, ariko abafite ubumenyi bwihariye bakaba aribwo bakoresha mu muganda.

Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa gatatu wabere ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa gatatu wabere ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Ati “Urabona ukuntu dukora umuganda aho dutuye, hari icyo nzi cyangwa nshoboye gukora kurusha guharura. Niba ndi umunyamategeko, umufundi, umuganga,… n’iki nakora kijyanye n’ubumenyi mfite!Ni icyo politiki nshya y’umuganda yazanye”.

N’ubwo iyo politiki yasohotse ariko, ubwo buryo bwo gukora umuganda busa n’ubutrarafata kuko ntaho uratangira gukorwa muri ubwo buryo.

Ingabire Assoumpta avuga ko iyo politiki nshya y’umuganda itarafata neza. Icyakozwe gusa ni ukwegera amahuriro y’abanyamwuga (associations of professionals), bakabaganiriza kuri iyo politiki nshya.

Ati “Twabanje kubaganiriza kuko icyo nacyo cyari kimwe mu byatumaga abantu bataritabiraga umuganda, kugenda abantu bose ukababwira ngo baharure wend anta n’ibikoresho bafite, cyangwa ntibanabishoboye, kandi bafite ubundi bumenyi”.

Nyuma yo kuganira nabo, uyu muyobozi avuga ko basabye amahuriro y’abanyamwuga kuvugana n’uturere bakoreramo, nyuma bakagaragaza igenabikorwa (action plan) y’uburyo bazitabira ibikorwa by’umuganda mu mahuriro yabo.

Ingabire avuga ko kugeza ubu bamaze kubona igenabikorwa ry’amwe mu mahuriro y’abanyamwuga bo mu mujyi wa Kigali, ko ndetse hari n’abatangiye kwitabira imiganda bakora bakoresheje ubumenyi bwabo.

Urubyiruko narwo rwitabira umuganda ngarukakwezi
Urubyiruko narwo rwitabira umuganda ngarukakwezi

Ati “Nk’ihuriro ry’abafundi, nzi ko muri Gasabo hari ahantu batangiye kubakira abatishoboye. Abanyamategeko nabo, muri Kicukiro hari aho batangiye gusobanurira abaturage itegeko rishya ry’ubutaka”.

Ku bibaza niba ibigo bisanzwe bitanga serivisi zigurwa nabyo bizajya byitabira umuganda bigatanga serivisi ku buntu, Ingabire avuga ko atari ngombwa ko abantu batanga serivisi zagurwaga ku buntu, ko ahubwo hashobora no kubaho gusobanurira abaturage kuri serivisi runaka.

Agira ati “Ntabwo ari ibijyanye n’ibyo abantu bakora nk’ubucuruzi, ni ubumenyi bafite. Kuko umuganda dusabwa gukorera hamwe igikorwa cy’amaboko, cyangwa ugakoresha ubwenge bwawe, niba ari itegeko ukaryigisha, niba ari ukuvura ukavura abantu ku buntu”.

MINALOC ivuga ko amahuriro y’abanyamwuga mu Ntara batarayabonera igenabikorwa byayo, gusa ngo barabizi ko bitabira umuganda.

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko ishishikariza uturere kujya bakoresha ayo mahuriro mu miganda, kandi uturere tukanabasaba kujya bagaragaza ibikorwa bakoze mu nyandiko kugira ngo bimenyekane.

Nyamara ariko bamwe mu bayobozi b’uturere bemeza ko iyo gahunda itaratangira mu turere twabo, gusa ngo ni gahunda ishoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yabwiye Kigali Today ati “Ntibirakorwa. Byaba ari ugutekinika rwose. Ariko ni ibintu byashoboka, kuko niba dufite abantu b’inzobere mu ikoranabuhanga, kuza bagasobanurira abaturage uburyo basaba serivisi bakoresheje ikoranabuhanga byakorwa”.

Uyu muyobozi yemeza ko mu karere ayobora habarirwa amahuriro menshi y’abanyamwuga bashobora gufasha mu bikorwa by’imiganda bakoresheje ubumenyi bwabo, gusa ngo nta genabikorwa ryabo arabona, ndetse ngo nta n’amakuru menshi abifiteho.

Ati “Nta details (ibirambuye) mbifiteho”.

N’ubwo MINALOC ivuga ibi ariko, bamwe mu banyamwuga bavuga ko baheruka amakuru y’umuganda w’umwuga igihe byatangazwaga gusa.

Bavuga ko kuva icyo gihe MINALOC itongeye kubegera ngo baganire uburyo bwo gukora uwo muganda.

Eng. Papias Kazawadi ukuriye urugaga rw’aba ‘enjeniyeri’ (engeniers), avuga ko bo nta gikorwa na kimwe cy’umuganda ku bumenyi bwabo baritabira.

Kazawadi avuga ko bategereje ko Minisiteri ibereka ibyo yifuza ko byakorwa mu miganda, hanyuma nabo bakabona uko bategura uburyo bwo kubikora.

Ati “MINALOC nibo bafite isura yose ku muganda, n’uburyo wakorwa. Noneho bamara kutwereka uko byakorwa, natwe tugategura uburyo bwo kubikora”.

Eng. Kazawadi avuga ko bo biteguye gutanga umusanzu wabo muri uwo muganda, igihe cyose MINALOC yabereka ibikenewe gukorwa.

Agira ati “Nk’ubu nguhaye urugero ku gishushanyo mbonera (Master plan), bigaragaye ko abantu batayumva, twe dushobora gukora amatsinda azenguruka igihugu cyose asobanurira abaturage iby’igishushanyo mbonera.

Ntabwo ari ugusibura umuferege, kuko hari abawusibura kandi bikagenda neza. Natwe twawusibura, ariko icyo gihe ntabwo uba ukoresheje umuntu uko bikwiye, kuko ashobora kugukorera ikintu wari kuzashakira aba konsirita (consultants). Ntabwo rero baratwegera”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo ahavugwa ibikorwa by’umuganda w’umwuga mu kubakira abatishoboye, yabwiye Kigali Today ko urugaga rw’abafundi (STECOMA) bitabiriye umuganda inshuro ebyiri, ari itsinda ry’abafundi 30.

Ushyize mu mibare, bivuze ko imirimo bakoze izo nshuro ebyiri, byahabwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, mu gihe umufundi umubariye igihembo cy’amafaranga 5000 ku munsi.

Yagize ati “Bageraga kuri site bakatwerekera uko inzu tuyitangira, aho twatangiye bakadufasha kubaka, abaturage bakababera abahereza (abayede).

Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu y’umuganda wa 2017-2018, igaragaza ko ibikorwa by’umuganda muri uwo mwaka bibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21,801,508,868.

Muri uyu mwaka, ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa by’imiganda bwari 90.3%.

Raporo y’umuganda y’amezi atandatu kuva Nyakanga 2018 kugeza Ukuboza 2018, yo igaragaza ko ibikorwa byakozwe mu muganda bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,030,237,965.

Muri ayo mezi, ubwitabire bw’abaturage bwarazamutse buva kuri 90.3% bugera kuri 91%.

Raporo z’imiganda za Minisiteri y’ubutegetsi bwigihugu zivuga ko mu bikorwa by’umuganda hakirimo imbogamizi zo kuba ubwitabire butaragera ku gipimo cya 100%, ndetse n’igenamigambi no guhuza ibikorwa by’umuganda bitaranozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka