Gahunda y’Intore mu Biruhuko yitezweho kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangije gahunda yiswe ‘Intore mu Biruhuko’ yitezweho kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko, by’umwihariko izikunze kugaragara mu gihe cy’ibiruhuko zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rw'abakuru n'abato ruzajya ruhura ruganirizwe
Urubyiruko rw’abakuru n’abato ruzajya ruhura ruganirizwe

Ni Gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame igamije gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko, kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 12, no kuva kuri 13 kuzamura, aho ibyo byiciro byombi bizajya bihabwa ibiganiro, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abanyeshuri bari mu biruhuko mu mico no mu myifatire.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko gahunda y’intore mu biruhuko izakorwa abana bahurizwa ahagiye hateganywa, ku rwego rw’Utugari n’Imidugudu, bagahabwa ibiganiro hagendewe ku myaka yabo.

Avuga ko Akarere ka Ruhango gasanzwe gafite gahunda kise ‘Masenge Nganiriza’ na ‘Marume Nganiriza’ zifasha abana guhabwa ibiganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo kuziba icyuho cyagaragaye mu babyeyi bamwe, badatinyuka kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Ruhango Mukangenzi avuga buri cyiciro kizajya kigenerwa gahunda yacyo
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Ruhango Mukangenzi avuga buri cyiciro kizajya kigenerwa gahunda yacyo

Agira ati “Ab’imyaka itandatu kugera kuri 12 bazajya bahurizwa hamwe bahabwe ibiganiro byabo, banigishwe, naho ab’imyaka 12 kuzamura bazajya banahabwa ibiganiro bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, muri gahunda ya ‘Masenge na Marume Nganiriza’ . Abakobwa tuzajya tubaha ababyeyi b’abagore naho abahungu baganirizwe n’ababyeyi b’abagabo. Turizera ko bizagabanya bya bibazo urubyiruko rwibazaga ku buzima bw’imyororokere”.

Ababyeyi bamenyeshejwe iyi gahunda bayakiranye ibyishimo kuko wasangaga hari abavuga ko mu bihe by’ibiruhuko, hari abana bitwara nabi, bakarangwa n’ingeso mbi z’ubujura cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Umwe mu babyeyi witwa Mukandori Elvanie yagize ati “Tubonye aho abana bacu bazajya birirwa muri ibi biruhuko, aho kujya gucukura imirima y’abaturanyi ngo botse za runonko. Bizatuma bakomeza kugira uburere bwiza, bazasubire ku mashuri baritwaye neza, ntibikwiye ko abana bacu barerwa na Interineti gusa”.

Abanyeshuri na bo bakiriye neza iyi gahunda y’Umukuru w’Igihugu, kuko na bo biyiziho kugira intege nke no kubura ababitaho mu biruhuko kuko ababyeyi babo baba badahari, bikaba byabakururira mu ngeso mbi.

Niyomugabo Seth avuga ko ibyo yiteze kunguka nk’umunyeshuri, ari ugukurikirana ibintu bishya asanzwe atazi, agasaba urubyiruko rw’abahungu kuzitabira ari benshi kuko ari ingenzi kuri bo.

Agira ati, “Ndasaba bagenzi banjye kujya baza tukiga kuko njyewe buri gihe mba nshaka kumenya ibintu bishya byinshi”.

Niyomwungeri Rahab ashima ko gahunda y’Intore mu biruhuko, izatuma bakomeza kuzirikana kwirinda ingeso mbi by’umwihariko ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Agira ati “Ni gahunda nziza, izatuma dukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, abandi bazaze dufatanye kuko ni byiza cyane.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko mu Karere ka Ruhango izajya iba buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru, aho ku wa Kabiri izajya itangira saa tatu za mu gitondo igeze saa sita z’amanywa, naho ku wa Kane itangire saa munani z’igicamunso igere saa kumi z’umugoroba.

Abayobozi batangiza gahunda y'Intore mu biruhuko
Abayobozi batangiza gahunda y’Intore mu biruhuko
Bazajya banigiramo imikino itandukanye
Bazajya banigiramo imikino itandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka