Gahunda ‘Ndiho ku bwawe’ yabigishije ubuvandimwe inabakura mu bwigunge

Abasengera mu itorero ADEPR mu Karere ka Nyaruguru, bishimira gahunda ya ‘Ndiho ku bwawe’ yahatangijwe muri 2019, kuko yabigishije ubuvandimwe ikanabakura mu bwigunge.

Inzu 43 zubakiwe abatagiraga aho batuye ubu bose barazitashye (Aha zari zicyubakwa)
Inzu 43 zubakiwe abatagiraga aho batuye ubu bose barazitashye (Aha zari zicyubakwa)

Iyi gahunda yatangijwe mu ntangiriro za 2019 na Pasitoro Charles Kabagire, uyobora itorero ADEPR mu Karere ka Nyaruguru, akaba na Perezida w’impuzamatorero muri aka Karere.

Avuga ko imvano yabyo ari ukuba akigera i Nyaruguru muri Nzeri 2018, yarasanze hari abavandimwe babagaho mu bwigunge, batagira abo batura ibibazo bafite.

Ati “Twasanze hari abantu baba bonyine, yajya gusura umuntu akabura uwo asiga ku rugo, ihene ikirirwa ihebeba, akabura uwo yatura ibibazo bye akanabura uwo basengana. Ugasanga umukecuru ushaje atagira umuzanira amazi cyangwa udukwi, akarima kakamurarana”.

Yungamo ati “N’ubundi abantu bari basanzwe bafashanya, ariko turavuga tuti reka tubishyire muri porogaramu noneho. Dushyireho amatsinda y’abantu 15 baturanye, ku buryo buri wese agira umwitaho, umusengera, abwira ibibazo bye”.

Ni muri urwo rwego abakirisito bagiye begeranya ubushobozi n’imbaraga, bubakira abavandimwe 43. ADEPR ubwayo nk’itorero, yashatse miliyoni 10 isana inzu zirindwi z’abarokotse Jenoside bo mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kibeho, babaga mu nzu zasenyutse, bubakiwe muri za 1996.

Eudosie Mukamana, umwe mu batuye muri izo nzu z’i Gakoma, agira ati “Inzu zari zishaje cyane. Sima yari yarashyizweho zubakwa yarashizeho, bamwe bavirwa cyane. Barazisakaye bundi bushya, bazitera sima baranazipavoma, baziteraho irangi bashyiramo na purafo. Ubu turi mu nzu nziza rwose”.

Kumenya ibibazo by’abavandimwe byatumye hamenyekana ikibazo cya Olive Musabyimana warangije mu ishuri ry’inderabarezi i Cyahinda muri 2019, ntabashe gufata impamyabushobozi ye kubera ibihumbi bisaga 500 yarimo ishuri.

Abo basengana biyemeje kwegeranya ubushobozi, itorero ADEPR ribongereraho ibihumbi 109 byaburaga, nuko arariha, abasha no gufata impamyabushobozi ye.

Agira ati “Usibye nanjye hari n’abandi nagiye mbona bafasha, babaha imyambaro. Hari n’undi mwana nabonye barihiye amafaranga y’ishuri. ‘Ndiho ku bwawe’ ni gahunda nziza rwose”.

Abafashijwe ku bwa ‘Ndiho ku bwawe’ bavuga ko bari basanzwe bifitemo gufasha, ariko ko barushijeho kumva ko ari inshingano zabo.

Musabyimana ati “Icyakubayeho kirakwigisha. Numva gufasha bizajya bindanga. Nta bushobozi bw’amafaranga mfite, ariko umuntu duturanye, urugero n’umukecuru, sinabura kumukorera umurimo atabashije kwikorera”.

Mukamana na we ati “Dutanga umuganda uko dushoboye. Nka korari ndirimbamo twatanze umuganda wo kubaka inzu 20”.

Pasitoro Kabagire avuga ko ADEPR yatanze n’inka ebyiri ku miryango y’abarokotse Jenoside, ariko ko n’abakirisito bagiye begeranya ubushobozi bagaha ab’abakene cyane amatungo magufi, ndetse n’ababanaga n’amatungo mu nzu bakabubakira ingo ku buryo bukomeye hamwe n’ibiraro.

Impuzamatorero yo mu Karere ka Nyaruguru ahagarariye na yo yagize uruhare mu kubakira abataragiraga aho baba, ku buryo muri rusange bubakiye imiryango 121.

Nyuma yo kubona ko ‘Ndiho ku bwawe’ yatanze umusaruro, mu ntangiriro za 2020 bari biyemeje gutangiza gahunda nshya yitwa ‘Burya turashoboye’.

Muri iyi gahunda bateganyaga kubakira abantu noneho n’amatafari ahiye, bibumbiye. Bateganyaga no kuva ku kuremera umuntu mu buryo bwo kumufasha by’igihe gito, urugero nko kumuha ibyo kurya cyangwa aho kuba, ahubwo kubafasha kwigira.

Bateganyaga gufasha abantu kwiga imyuga, bakanatozwa gucuruza, bakava kuri dukeya bakazamuka, bakazagera aho bazamura n’abandi.

Icyakora Coronavirus yarabarogoye, ariko ngo ubwo insengero zakomorewe hari icyizere ko noneho bazasubira mu murongo bari batangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababakozi b’Imana ibahe umugisha kubwibitekerezo byiza bagize bakanabishyira mubikorwa

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka