Gahunda “Intore mu zindi” yatangiye hose mu gihugu
Tariki 6/01/2014 mu tugali twose tw’igihugu hatangiye gahunda nshya yiswe “intore mu zindi” ihuriwemo n’abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2013 mu gihe bagitegereje kuzakomeza mu mashuli makuru na za kaminuza.
Ibikorwa by’izi ntore bizibanda mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo utugali batuyemo twiyemeje kugeraho bishamikiye kuri gahunda enye za guverinema zirimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.
Kubwima Florence ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Nyanza yatangaje ko igikorwa cyo gutangiza gahunda yiswe intore mu zindi cyatangiye mu turere twose tw’igihugu harimo n’akarere ka Nyanza.

Izi ntore ziswe “Imparanirakurusha” ngo icyo zigamije ni ukuzamura ibikorwa byose by’imihigo bigaragara ko byagiye bidindira mu tugali zituyemo.
Uyu mukozi ushinzwe ibikorwa byazo mu karere ka Nyanza asaba ko aho zigiye ziri hose mu tugali zarangwa no gushyiraho umwete mu gukora ibikorwa biteza imbere aho batuye.
Yagize ati: “Tugendeye ku byo bakuru babo bakoze mu bikorwa by’urugerero birimo kubakira abatishoboye, kurwanya isuli no kubaka ibiro by’imidugudu n’ibindi byerekana ko byagize uruhare runini mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo”.
Uru rugerero rugiye gukorerwa ku rwego tw’utugali ruzamara amezi arindwi ngo niyo mpamvu ababyeyi b’uru rubyiruko kimwe n’abarurera basabwa kujya barworohereza kuboneka cyane ko ibikorwa by’abari muri urwo rugerero bikorwa mbere ya saa sita ubundi bakajya mu bindi bikorwa bitandukanye byo mu miryango yabo.
Ati: “umuntu wese uri mu bikorwa by’urugerero ntaba akora ubusa kuko ibyo akora byihutisha iterambere ry’igihugu bityo bikaba ari ishema ku wabigizemo uruhare”.

Usibye ibikorwa by’amaboko bazajya bakora bazanahabwa ibiganiro by’amateka y’u Rwanda bigishwe kugira ubunyangamugayo muri byose ndetse no guharanira icyateza imbere igihugu cyabo.
Mu karere ka Nyanza intore mu zindi zitabiriye iki gikorwa cy’urugerero ku rwego tw’utugali ni 1363 zirimo abahungu 674 n’abakobwa 662; nk’uko Kubwimana Florence ushinzwe ibikorwa byazo ku rwego rw’aka karere abisobanura.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda izihutisha iterambere kuko urubyiruko ari rwinshi bityo nibikorwa bizagerwaho bizaba ari byinshi maze iterambere ryihute
iyi gahunda ni nziza cyane izereka abana bato ushusho nziza y’iguhugu ndetse bigiremo no gukunda igihugu.
iyi gahunda izafasha abana barangije secondaire kugirango babone occupation muri iyi gahunda y’ibiruhuko, kandi banafashe igihugu gutera imbere!
intore oye!!! muzatange ikifuzo baduhe umuriro m’ umurenge wa mbuye.
Gahunda nziza cyane !!bravo Rucagu..n’izindi ntore zose nanjye ndimo!!
Intore ziyongereye kandi zikomereze aho bityo habeho kwesa imihigo gitore!!
Iyigahunda nikomeze umurego jyewe kuruhande rwanjye ndayishyigikiye cyane..izunganira ndi umunyarwanda kandi bizafasha urubyiruko rw’uRda cyane..