Gahogo: Umugoroba w’ababyeyi ubafasha kunga abafite amakimbirane mu ngo

Abaturage n’abagize komite nyobozi y’umudugudu wa Nyarucyamo ya kabiri mu kagari ka gahogo mu karere ka Muhanga, baravuga ko gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi ibafasha kunga no gukemura amakimbirane hagati y’abashakanye.

Aba baturage basanze gukoresha iyi gahunda mu gufasha abafite amakimbirane mu ngo mu kuyakemura mu mahoro, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza cyangwa ngo bitere ihohoterwa ryo mungo byabafasha mu kuzamura imibereho y’abatuye umudugudu, nk’uko umukuru w’uwo mudugudu, Ildebland Mpabadashima abivuga.

Abafite ibibazo by'amakimbirane bagirwa inama n'abaturanyi.
Abafite ibibazo by’amakimbirane bagirwa inama n’abaturanyi.

Muri uyu mudugudu ugizwe n’ingo zigera kuri 300, ubuyobozi bwawo buvuga ko harimo ingo zikabakaba 20 zigaragaza imibanire mibi, ishingiye ahanini kw’ihohoterwa no kutumvikana kubirebana n’umutungo, bityo zikaba zihamagarwa zikagirwa inama.

Kugeza ubu, ingo zirindwi muzari zifite ibibazo by’imibanire zamaze gukorwaho ubukangurambaga, ubu bemeza ko ibibazo byabo byakemutse bakaba babanye neza nkuko bamwe muribo babiduhamiriza.

Mu gutoranye izo ngo zifite ibibazo, harebwa izitarazamura ibibazo byazo ku nzego nkuru z’ubuyobozi cyangwa iz’ubucamanza, akaba arizo zegerwa. Abagize komite nyobozi y’umudugudu wa nyarucyamo basanga ubu buryo butanga umusaruro kurusha ubwakoreshwaga bwo kunga abantu mu Manama cyangwa nyuma y’umuganda.

Gusa, haracyari abaturage batarasobanukirwa n’akamaro ko kwitabira akagoroba k’ababyeyi, kuko usanga abitabira bakiri bakeya, ariko gushishikariza abaturage kwitabira bikaba bikomeje.

Ernest kalinganire

Ibitekerezo   ( 3 )

aka kagoroba ni keza cyane, hari ahantu mucyaro najya nyarukire ababyeyi numvishije ababyeyi bagakunda kubi, yamatiku yabagore bo mucyaro amaze gushira bahugijwe naka kagiroba cyane. woow , umutu utekereza akantu nkaka kweli , aba akwiye ka prix nobel kabisa

majyambere yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

aka kagoroba natangiye numva akamaro kako ariko maze kubona ibyiza byako, gafitiye akamaro abaturage cyane usibye no kwirinda amakimbirane ka nongera umubano mwiza mu baturage bagafashanya bagakemurirana ibibazo mbese umuntu wagahimbye akwiye kujya ashimwa.

Amani yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

burya ibibazo biba mu baturage bikarinda naho bihitana bamwe cg se ugasanga babizanira abayobozi bakuru ni uko haba hatarabontse umwanya wo kubiganiraho hagati mu bayobozi b’ibanze kuburyo buhagije. bibaye rero byiza aho dutuye tukimakaza uwo muco wo kuganira ku tubazo duto duhura natwo wasanga nta kibazo runaka cyongeye kuvuka

mudidi yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka