Gahogo: Abadiventiste bitabiriye umuganda ari benshi
Nubwo ikirere cyari cyaramutse hasa n’ahariho ibicu biremereye ndetse bikaza kubyara imvura mu masaha ya mu gitondo na nimunsi, ibyo ntibyaciye intege Abadiventiste b’umunsi wa karindwi bo ku itorero rya Gahogo na Gitarama kwitabira umuganda ku bwinshi.
Bitewe n’umunsi w’ikiruhuko cy’isabato, mu gihe abandi bakoze umuganda rusange gisoza tariki 28 Nzeri 2013, Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi bo bawukoze kuri uyu wa 29 Nzeri.
Igikorwa bari bagenewe cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ishuri ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire ya Gitarama, bagikoze vuba ariko kandi nubwo haje kugwa imvura yashoboraga kubarogoya ntibakanzwe nayo ahubwo bakomeje gukorana umurimo ingufu n’umurava bituma urangira vuba.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuze ko umukristo nyakuri agomba kubaha Imana kandi akanubaha ubuyobozi yitabira gahunda ziteganijwe za Leta nk’umuganda.
Bongeraho ko nk’Abanyarwanda ari ngombwa kwiyubakira igihugu kikagera ku iterambere rirambye. Pasteur w’Intara ya Gitarama mu itorero ry’Abadiventiste, Habimana Francois yashimiye abadiventiste ku bwitabire bagize mu muganda.
Yongeyeho ko ubukristo bwiza butagaragarira mu gusenga cyane gusa ahubwo ko no kwitabira ibikorwa bya Leta nk’umuganda ari ngomba cyane. Yaboneyeho gushishikariza abadiventiste kujya bakomeza kwitabira umuganda ari benshi igihe cyose ubaye.
Ushinzwe igenamigambi mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric, nawe witabiriye uyu muganda yashimye cyane igikorwa Abadiventiste bakoze, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu.

Nyuma y’umuganda, ushinzwe igenamigambi mu karere ka Muhanga yaboneyeho kugeza kubawitabiriye gahunda za Leta ziba zigezweho binyuze mu kiganiro kiba giteguriwe abantu nyuma y’umuganda.
Zimwe muri gahunda yagarutsweho zikamenyeshwa abitabiriye,harimo iyo gutegura umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abageze mu zabukuru uzizihizwa ku italiki ya 06 Ukwakira mu Rwanda. Bakaba bamenyeshejwe ibizakorwa kuri uyu munsi n’uburyo ugomba kwitegurwa mu cyumweru kiwubanziriza.
Ikindi cyavuzweho ni gahunda yo gutangiza iminsi 1000 yo kurwanya imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka 2.
Abitabiriye umuganda basabwe gushishikarira kurwanya imirire mibi ku bana cyane cyane, mu ngo zabo bategura indyo yuzuye ndetse bakanitabira gupimisha abana babo ku bajyanama b’ubuzima bakurikirana abana hirya no hino mu midugudu.

Kurwanya imirire mibi kikaba ari igikorwa gikomeza kandi buri wese akaba asabwa kwitabira gahunda y’akarima k’igikoni, korora amatungo magufi, gutegura indyo yuzuye n’ibindi byatuma mu muryango we hatarangwa imirire mibi.
Muri uyu muganda ngarukakwezi wa Nzeri 2013, hanagarutswe ku kwezi kwahariwe umuganda kwatangiye kuwa 28 nzeri 2013.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|