Gahanga: Abanyamuryango ba FPR bo muri Rwabutenge barishimira iterambere begerejwe

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 25 Kamena 2023, barebera hamwe ibyagezweho, bafata n’ingamba ku bisigaye.

Ngaboyisonga Boniface, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi (Chairperson) mu Kagari ka Rwabutenge, muri rusange avuga ko bageze kuri 86% mu gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje, ariko ngo barifuza kuzamuka bakagera ku 100%.

Ati “Ubu turishimira ko nta mwana dufite uri mu mirire mibi, ikindi ni uko nyuma ya COVID-19 abana bari batangiye kuva mu ishuri, ariko ubu bose barisubiyemo. Mu bukungu ubu turimo kwita ku mihanda y’igitaka idufasha kugenderana n’utundi Tugari, dushyiramo Laterite, hari n’abafatanyabikorwa badufashije kwegereza abaturage amazi meza.”

“Twiyemeje ko umwaka utaha mu Nteko Rusange nk’iyi tuzaba twishimira ko imihigo twayesheje 100%. Hari imbogamizi twagiye duhura na zo ziturutse kuri COVID-19. Hari ibyo tutabashije gukora kuko twagize ibihe bya Guma Mu Rugo, kuko tutabashaga no guhura ngo tujye inama yo kureba uko twagera ku byo twiyemeje.”

Ngaboyisonga Boniface, Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi (Chairperson) mu Kagari ka Rwabutenge
Ngaboyisonga Boniface, Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi (Chairperson) mu Kagari ka Rwabutenge

Akagari ka Rwabutenge ni kamwe mu Tugari dutandatu tugize Umurenge wa Gahanga muri Kicukiro, kakaba gafite Imidugudu itandatu.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi muri aka Kagari buvuga ko hari byinshi bishimira byagezweho muri manda y’imyaka irindwi yatangiye muri 2017, birimo kwandika abanyamuryango muri Intore Software, kuzuza inzego z’ubuyobozi mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abimukira ahandi, kwinjiza no kurahiza abanyamuryango bashya, ndetse no kubahugura.

Mu mibereho myiza, mu Kagari ka Rwabutenge hashyizweho ingo mbonezamikurire (amarerero) 12 arimo abana 361.

Abana babiri bari baravuye mu ishuri barisubijwemo, abana bane bari mu mirire mibi bavuyemo, hubatswe uturima tw’igikoni 405 mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Muri mituweli bageze kuri 97,1%, mu bijyanye no kwitabira gahunda yo kwizigamira ya EjoHeza bageze ku kigero cya 104% by’abiyandikishije, mu kwizigamira bagera ku 157%.

Mu mibereho myiza hubatswe inzu y’umuturage utishoboye, hubakwa n’ubwiherero bune. Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka icyenda. Imiryango ibiri yavuye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ijya mu cyiciro cya kabiri. Mu gufasha abaturage kubona amazi meza, hubatswe amavomo abiri mu Mudugudu wa Gashubi no mu Mudugudu wa Rebero.

Mu bukungu bishimira ko mu Kagari kabo hakozwe igishushanyo mbonera cy’imiturire kizabafasha gutura neza no kuzamura ubukungu bw’ako Kagari.

Hasanwe umuhanda Kaboshya-Gahosha ufite uburebure bwa kilometero ebyiri n’ubwo hagikenewe imbaraga zo gukomeza kuwusigasira neza kugira ngo ukorwe mu buryo burambye kandi ube nyabagendwa. Hatunganyijwe n’indi mihanda y’imigenderano, mu rwego rwo koroshya ingendo.

Mu miyoborere myiza, abanyamuryango bagize uruhare mu kwambika irondo ry’umwuga no kurigurira ibikoresho byo gucunga umutekano. Komite z’Imidugudu zahuguwe ku bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, gukemura amakimbirane mu ngo, ndetse no ku birebana no kunoza serivisi zihabwa umuturage.

Ibyo bateganya gukora mbere y’uko iyi manda ya 2017-2024 igera ku musozo, birimo kurahiza abanyamuryango bashya nibura 500 no gushyira muri Intore Software abanyamuryango 500, kongera umubare w’abanyamuryango batanga umusanzu, gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, no kongera imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri ako Kagari na bo bagaragaza ko bishimira ibyagezweho ariko ngo biyemeje no gukora cyane bakarushaho. Umuturage witwa Placide Niyomugaba wo mu Mudugudu wa Gashubi mu Kagari ka Rwabutenge, avuga ko na we bimwe mu bikorwa bya FPR abyibonera n’amaso.

Placide Niyomugaba
Placide Niyomugaba

Ati “Imyaka yari ishize ari myinshi tutagira amashuri ageze muri Tronc Commun. Ubu dufite amashuri abanza kongeraho atatu yisumbuye. Twubakiwe ivuriro (Poste de Santé), ibiro by’Akagari na byo twarabyubakiwe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.”

Mugenzi we witwa Uwamurera Fausta na we avuga ko amashuri ari igikorwa remezo cy’ingenzi begerejwe.

Uwamurera Fausta
Uwamurera Fausta

Mbere batari bayabona abana bato ngo ntibabashaga kujya kwiga kuko bakoraga urugendo rugera ku birometero nka bitanu n’amaguru bajya i Gahanga ahari ikigo, abandi na bo bakarivamo kubera kujya kwiga kure, ariko ubu begerejwe amashuri hafi y’aho batuye bituma abana bose biga.

Ivuriro n’isoko na byo ngo bishimira ko babyegerejwe mu gihe mbere babisangaga kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka