GAERG yatangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe binyuze muri siporo
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, watangije Siporo rusange igamije kuzamura ubukangurambaga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, muri stade y’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kigali.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Perezida w’Umuryango GAERG, Jean Pierre Nkuranga, yasabye ko siporo nk’iyi yaba inzira yo gukira ibikomere no kubyomora abandi.
Yagize ati, “Aho tugeze twiyubaka, birakwiye ko tubisangiza n’abandi.”
“Abacitse ku icumu tugira kwirenga ku buryo dufasha uwababariwe mu guhinduka ngo twongere tubane mu mahoro.”
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu muryango wa GAERG hari ibisubizo biteze muri ubu bukangurambaga.
Gasasira Pauline, umwe mu banyamuryango ba GAERG, asanga ubu bukangurambaga buje kubafasha guhuriza hamwe imbaraga, kuko akenshi umwe yabaga nyamwigendaho ku bwo kumva ko ari we ubabaye kurusha abandi.
Yagize ati “Iyo uteze amatwi mugenzi wawe, ubikuramo isomo rigufasha kurenga ibyo witaga ikibazo kuri wowe, bityo mu kumwumva ukamuvura wivura nawe ubwawe.”
Gishoma Darius, umuyobozi mw’ishami rishinzwe ku bungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagarutse ku kamaro k’imyitozo ngororamubiri mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu isi yugarijwe na byinshi byashobora ku buhungabanya, ati “Gukumira icyahungabanya ubuzima bwo mu mutwe ntibigomba kubera kwa muganga gusa,…Uko ubuzima bwaba bubi kose umuntu ashobora kwirwanaho, kimwe muri byo ni ugukora imyitozo ngororamubiri.”
Uretse kuba Siporo ihuza abantu, ni na kimwe mu bifasha umubiri n’intekerezo kuruhuka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
Basabwe gukora siporo kenshi gashoboka no kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa byahumanya umubiri, bibutswa na gahunda ya ‘TunyweLess’ igamije gushishikariza abantu kwirinda kunywa inzoga nyinshi.
Nyuma y’iyi myitozo ngororamubiri, hakomerejeho umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru hagati y’ikipe ya GAERG ndetse n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda AJSPORT, umukino urangira ikipe y’abanyamakuru itsinze GAERG ibitego bitatu ku busa.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|