GAERG yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ubuzima bwo mu mutwe

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ufatanyije na Imbuto Foundation na Mastercard Foundation bateguye ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo burusheho kwitabwaho.

Ni ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ubuzima bwo mu mutwe mu Banyarwanda, aho umuntu yakura serivisi bigendanye azikeneye, no gukuraho akato abafite uburwayi bwo mu mutwe bahabwa, ahubwo Abanyarwanda bakagira umuco wo kuganira no gufasha abagize ikibazo aho kuvuga ngo "niko tumutunze".

Umuryango wa GAERG utangije ubwo bukangurambaga mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hakaba mu bihe Abanyarwanda bashishikarizwa kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyateje ibibazo bitandukanye.

Ubuyobozi bwa GEARG bukavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyongereye ibibazo byo guhangayika no kugira ubwoba bitewe no gutinya iyo ndwara, kwigunga bitewe no gukorera mu rugo, gutinya gusezererwa ku kazi, gufunga amashuri bigatuma abana biyongera mu ngo, kutemerera abantu gusohoka no kwidagadura, byagize uruhare mu kongerera abantu kwitekerezaho no kugira ibibazo byo mu mutwe.

Mu gihe byari bisanzwe ko abagira ibibazo byo kwihugiraho n’ubwoba bw’ihungabana bajyaga kubitura amadini n’ insengero, mu gihe cya Covid-19 ibikorwa bihuza abantu benshi byarahagaritswe.

Nsengiyaremye Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG avuga ko uburwayi bwo mu mutwe abantu babufiteho ubumenyi bukeya ndetse benshi ntibazi aho bakura serivisi, abandi ntibazi icyo bafasha ufite uburwayi bwo mu mutwe, bigatuma ashyirwa mu kato aho gufashwa, hari abandi bagira n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ntibabimenye.

Nsengiyaremye avuga ko n’ubwo benshi batabifiteho ubumenyi, ngo mu Rwanda hari ibigo bifasha abafite ubwo burwayi.

Ati "Turifuza gushishikariza abantu kubivugaho, kudashyira mu kato ufite ikibazo, kuko iyo habonetse ufite ikibazo Abanyarwanda batangira kumushyira ku ruhande kandi ntibikwiye, nyamara aho yatse serivisi ntayihabwa ahubwo agahimbwa ni ko yabaye ni ko tumutunze, nyamara hari ibigo yajyanwaho akitabwaho haba ku bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima".

Nsengiyaremye avuga ko ubukangurambaga buzakoresha ikinamico yitwa "Aheza" izajya inyuzwa kuri radio Rwanda n’andi maradio azabyemera bikazafasha Abanyarwanda gusobanukirwa ubwo burwayi buhangayikishije isi.

Nsengiyaremye akomeza avuga ko ubwo bukangurambaga buzakorwa mu gihe cy’ iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ingana n’amezi atatu, ahazatambutswa ikinamico inshuro 12 n’ibiganiro 12 kuri Television n’inkuru zizatambutswa mu binyamakuru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko ku isi umuntu umwe yiyahura mu masegonda 40, mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima muri 2018 bwagaragaje ko ikibazo cy’agahinda gakabije mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kIri kuri 35%, Ubusanzwe abantu bafite ako gahinda bagombye kujyanwa mu bitaro, na ho mu gihugu hose aka gahinda kari kuri 12%.

N’ubwo mu Rwanda imibare y’abiyahura ku munsi itagaragazwa ngo ntihabura umuntu ku munsi wiyahura.

Ibi bikaba bivuze ko mu Rwanda mu bantu 10 abagera kuri batatu baba bafite agahinda gakabije kandi bikaboneka mu byiciro byose kugera mu rubyiruko, na ho ubwo bukangurambaga ngo buzibanda ku Banyarwanda bari mu myaka 16 kugera ku myaka 40.

Nsengiyaremye avuga ko abahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hari abahungabana kubera ibikomere bya Jenoside, ibibazo bikomoka ku miryango, ibibazo mu kazi, ibyo bibazo bikazajya bisobanurwa muri ubwo bukangurambaga umuntu amenye uko yarwanya uburwayi bwo mu mutwe.

Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira ubumenyi ku burwayi bwo mu mutwe, bamenye uko bafasha abafite icyo kibazo aho kubaheza.

Nsengiyaremye yungamo ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kuganira no gufasha abafite ikibazo cy ihungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka