GAERG irashakira akazi abashomeri ibihumbi 32

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), urifuza abafatanyabikorwa bawufasha kubonera akazi urubyiruko rugera ku bihumbi 32 rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri mu bushomeri.

Hari benshi bakiri mu bushomeri
Hari benshi bakiri mu bushomeri

Uru rubyiruko nubwo ruri mu bandi bose batagira akazi mu Rwanda bangana na 20.4%, ku barokotse Jenoside ho ubushomeri ngo bubatera ihungabana rikomeye.

Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga, yatangaje gahunda bafite yitwa Youth Economic Empowerment Project (YEEP), ihugura urubyiruko ikarufasha no kubona igishoro, ariko kutagira abafatanyabikorwa ngo bizatuma itinda kugera kuri bose.

Nkuranga agira ati "Abafatanyabikorwa ntabwo dufite benshi, twatangiranye n’umwe witwa ’Survivors Fund’ na dot Rwanda, baracyari bake. Ubu tugiye gufungura imiryango ku bandi bafatanyabikorwa benshi, (natwe) hari amafaranga dushyira muri banki urubyiruko rukayafata rudatanze ingwate."

Mu myaka itatu ishize gahunda ya YEEP imaze itangiye, hari abagera kuri 3,200 bahuhuwe, ndetse 292 muri bo bakaba barahawe igishoro.

Umuyobozi wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga hagati y'abayobozi muri Minisiteri y'Urubyiruko na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu
Umuyobozi wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga hagati y’abayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Nkuranga avuga ko ikibazo benshi bafite ari imitekerereze, itera impungenge z’uko igishoro bahabwa bashobora kugipfusha ubusa.

Icyakora hari n’abandi batanga icyizere barimo Leoncie Uwimpuhwe ucuruza amafunguro muri resitora (ubugari n’ibishyimbo) n’ubwo yarangije kwiga muri Kaminuza, igishoro yahawe ngo cyatumye abasha gutunga urugo rwe.

Uwitwa Neretse Jean ufite ikigo gicuruza imbaho, avuga ko umusanzu we mu gufasha urubyiruko rurimo abarokotse Jenoside ari ukubaha akazi, aho amaze kugira abakozi 400.

Umukozi w’Ikigo Survivors Fund (SURF) giterwa inkunga n’Abongereza, Havugimana, na we yizeza ko bazafatanya na GAERG gushaka abandi baterankunga.

GAERG imaze guhugura urubyiruko 3200, ikaba itegereje abayifasha kurubonera akazi
GAERG imaze guhugura urubyiruko 3200, ikaba itegereje abayifasha kurubonera akazi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Parfait Busabizwa, na we yijeje GAERG ko amarushanwa ngarukamwaka atangirwamo ibihembo yitwa ’Youth Connekt Awards’, azatuma abenshi babona igishoro.

Muri ayo marushanwa abagera kuri 200 bahabwa igishoro kuva ku wa mbere ubona Miliyoni 25, kugera ku wa nyuma uhabwa miliyoni imwe.

Busabizwa agira ati "Iyo uzi gukora neza ayo mafaranga ashobora kuguteza imbere, kandi abafashwa na GAERG bo bafite amahirwe kuko bahawe amahugurwa abongerera ubushobozi bwo gukora imishinga no kuyicunga."

Busabizwa avuga ko abandi bazafashwa ari za koperative z’urubyiruko zikora Ubuhinzi, bakaba bazahabwa ibikoresho, ndetse ko hari n’urubyiruko rwinshi rugiye guhabwa imirimo, irimo iyo gutanga amazi no gukora imihanda.

Imwe mu mishinga y'abahuguwe irimo gutanga umusaruro
Imwe mu mishinga y’abahuguwe irimo gutanga umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka