Gacurabwenge: Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bateye ibiti
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batandukanye bakoreye umuganda mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi wo gutera ibiti bizakikiza igishanga cya Kibuza.
Uwo muganda rusange wabaye kuri uyu Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, wari uwo guha umusanzu abakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri icyo gishanga, kugira ngo bizafate imyaka itazatwarwa n’isuri.
Mu bindi bakoze muri icyo gishanga kiri ku buso bwa hegitari 36, batunganyije amaterasi y’indinganire yateweho ibyo biti, byose mu rwego rwo kubungabunga ubutaka bwako gace.
Ibiti byatewe ni ibivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi bine.
Uretse abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, uyu muganda witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|