Gacaca: Umurenge wa mbere usuwe n’abadepite kuva batorwa
Nyuma y’amezi atatu abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batowe, kuri uyu wa gatandatu tariki 11/01/2014 bifatanyije n’abatuye umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze mu muganda wo gutera ibiti no gusibura imirwanyazuri ndetse banakemura bimwe mu bibazo by’abatuye uyu murenge.
Abatuye umurenge wa Gacaca, bagaragaje ko bishimiye uburyo aribo ba mbere bagize amahirwe go gusurwa n’abagize inteko ishinga amategeko bose, nyuma yo kubagirira ikizere bakabatora mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize.
Ancile Nyirakageyo, umwe mu batuye Gacaca, yavuze ko ari amahirwe akomeye ndetse n’umugisha kuba basuwe n’abagize inteko ishinga amategeko ari aba mbere, mbere y’uko bagira undi murenge berekezamo.

Gerome Mugenzi, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ufite mu nshingano ze imari n’iterambere ry’ubukungu, yavuze ko abatuye akarere ka Musanze gafite byinshi gashima inteko ishinga amategeko ndetse atanga n’ingero.
Yagize ati: “Abatuye akarere ka Musanze, cyane cyane abatuye mu mirenge yeza ibirayi, ntibazibagirwa ubuvugizi mwabakoreye, maze abazaga mu bucuruzi bw’ibirayi biyezereje bavaho, ubu bigereza umusaruro wabo ku masoko. Nk’icyavuyemo aba bahinzi ubu bubatse amazu bagura amamodoka akomoka ku musaruro wabo”.

Abaturiye Mukungwa baribaza impamvu batagira amashanyarazi
Bamwe mu batuye uyu murenge bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, bagarutse ku bijyane n’uko urugomero rwa Mukungwa rwubatse mu kagali ka Gasakuza, ko mu murenge wa Gacaca, nyamara bakaba nta mashanyarazi bagira.
Rwabakika ati: “Kugeza ubungubu, muri aka kagali kubatsemo urugomero, nta muturage n’umwe, cyangwa se ikigo cy’ishuri, cyangwa ivuriro haba haboneka urumuri rukomoka ku mashanyarazi; tumaze igihe tubisaba”.

Kuri iki kibazo, hagaragajwe ko hari gahunda yo kugeza amashanyarazi mu batuye uyu murenge, cyane cyane abatuye akagali ka Gasakuza bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014.
Mukabarisa Donatile, Perezidanti w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yashimiye abaturage ikizere babagaragarije babatorera kubahagararira mu nteko ishinga amategeko, ndetse abizeza kutazabatenguha. Yavuze kandi ko abatuye Gacaca bagaragaza umurava mu guteza imbere igihugu.
Yagize ati: “Nashimye imikorere ya SACCO yanyu, nezerwa cyane n’uburyo nta bihemu w’umugore iyi SACCO ifite”.

Abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bifatanyije n’abatuye umurenge wa Gacaca mu muganda, bafungura ku mugaragaro New Vision SACCO ibarizwa muri uyu murenge, mbere yo gusoza umwiherero w’iminsi ibiri bari bamazemo mu karere ka Musanze, ugamije kureba imikorere y’umutwe w’abadepite ndetse n’imikoranire n’izindi nzego.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
dufite abayobozi bazi icyo gukora kandi iyi niyo miyoborere myiza nyayo, bravo bayobozi bacu
ndabona umusaruro twari tubategerejeho watangiye kuboneka ni ukuri bakoze igikorwa kiza cyane kandi ikindi cya nshimishije nuko bajyanye n’ibisubizo mu baturage batangiye gukora ibyo tubifuzaho gusa bibuke be kudutera amashyari n’ahandi bazahagere.
iki nicyo gihe ngo intumwa za rubanda zerekano ko gutorwa hatabayemo kwibeshya , nicyo gihe cyabo cyo kuremamo ikizera abaturage babatoye , kandi nabaturage nicyo gihe cyacu cyo kubachallenginga tubagezaho ibibazo nibitekerezo ngo turebe uburyo bishyirwa mubikorwa , ndizera ntashidikanya ko iyi round y intumwazarubanda baherutse gutorwa njye mbabonamo ubshobozi bwinshi. kandi ikizere tubafitemo batazadutenguha
iyi manda bakwiye kuzongera ukuntu bajya hasi mu baturage kugirango babashe kumva byisumbuyeho
iyo abayobozi begereye abaturage bakamenya ibibazo bafite nibwo bamenya uko babibakemurira kandi bigaca mu nzira zifatika.ni urugero rwiza rwakozwe n’aba bayobozi