Gabiro : Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa FIFA
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru ku isi Gianni Infantino, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017.

Ni mu muhango wabereye mu kigo cy’amahugurwa cya gisirikare i Gabiro, ahari kubera umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.
Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, aho yaje gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hotel ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA.
Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda Ruboneza Prosper yabwiye itangazamakuru ko Perezida Kagame na Perezida wa FIFA, baganiriye ku bijyanye n’iterambere ry’umupira mu Rwanda, Umuyobozi wa FIFA akamushimira uruhare adahwema kugaragaza mu gushyigikira Umupira w’amaguru.
Ruboneza yanavuze kandi ko muri iki kiganiro Perezida Kagame yijeje Umuyobozi wa FIFA ko u Rwanda rwiteguye kuzakira ibikorwa byose by’Umupira w’amaguru FIFA yakwemeza ko bibera mu Rwanda.
Perezida Kagame yanamwijeje ko leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira igikorwa cyari cyamuzanye mu Rwanda cyo gushyira ibuye ry’ifatizo, ahazubakwa Hotel ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA.
Dore mu mafoto Perezida Kagame yakira Umuyobozi wa FIFA:




Ohereza igitekerezo
|
Dukomeze twese imihigo turikumwe na president wacu Paul Kagame! Azatugira indashyikirwa
ubwuzuzanye bw’abayobozi b’u Rwanda nibwo butuma habaho resultats mu bikorwa byose muri iki gihugu! u Rwanda rwiteguye gukorana neza n’abayobozi bashya ba FIFA
imvugo niyo ngiro umusaza tumuri inyuma ijana ku ijana gahunda niyayindi mukwa munani twongere tugutore muzehe wacu utubikiye byinshi
Perezida wacu rwose akunda umupira w’amaguru, ndizera ko wagiranye ibiganiro byiza n’ umuyobozi wa FIFA
Perezida wacu akunda umupira rwose kuburyo ni umuyobozi wa FIFA atewe ishema no kubonana nawe
Urugero rwiza mumiyoborere myiza,thanks comrades HE Kagame,muguha agaciro sport activities .