Gabiro: Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo ya AU
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ari mu mwiherero i Gabiro.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo ya AU
Iri tsinda ryashyizweho mu rwego rwo kongera imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo binyuranye Afurika ihura nabyo.
Imwe mu ngamba zafashwe zirimo no gushakirwa uburyo zashyirwa mu bikorwa, harimo kuba Afurika waba umugabane wihaza ku ngengo y’imari idakomeje gutegereza inkunga z’amahanga.
Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iheruka kubera Adis Ababa muri Ethiopia, mu kwezi kwashize, iri tsinda ryagaragaje raporo ku byo ryashinzwe.




Ohereza igitekerezo
|
kuba abanyarwanda dufite umuyobozi mwiza nka Paul Kagame ni amahirwe abanyarwanda twagize adafitwe na benshi! bikwiye kuba bitubera umugisha wo kugirango tugire byinshi tugeraho!
bajya guha Perezida Kagame kuyobora aka kanama ni uko bari bamwizeyeho ubushobozi butagereranywa, ntiyigeze rero atenguha abamugiriye iikizere kuko ibyo yasabwe yabigezeho neza kandi bitanga umusaruro!
Iri tsinda ry’ inzobere rwose riri mu biganza byiza, Perezida Paul Kagame azabafasha kuvugurura AU kandi iyo turebye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nabyo azabishobora
Perezida Kagame nta na rimwe arahabwa inshingano ngo zimunanire kuzubahiriza, ibi ndabivugira imiyoborere myiza yagejeje ku banyarwanda nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora iki gihugu cyari gifite ibibazo bitandukanye mu miyoborere ndetse cyari kimaze no guhura na Genocide yakorewe abatutsi! yaragifashe agisubiza ku murongo ndetse ubu kiiratekanye!
Kuba iyi komite iyobowe na Perezida Paul Kagame ni ikizere gikomeye ko bazagera kubyo abaperezida ba afurika babasabye. twizeye ko african union izavugururwa neza
Perezida wacu rega amaze kuba indashyikirwa, kandi ndizera ko aka kanama kazadufasha kuvugurura AU rwose