Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hatangijwe igikorwa kizamara icyumweru cyo gusenya no guturitsa ibisasu byarengeje igihe n’ibindi bishaje kugira ngo bitazateza impanuka.

	Abaturitsa ibisasu baba bambaye imyenda yabigenewe
Abaturitsa ibisasu baba bambaye imyenda yabigenewe

Ibisasu bishaje n’ibirengeje igihe ngo bisenywa kugira ngo bitazaturika bikaba byateza impanuka zishobora guhitana abantu zikanasenya ibintu.

ibirimo guturitswa n’amakompora, mine, amasasu na geranade (grenades), byarashwe mu ntambara ariko ntibiturike, ibyarengeje igihe biri mu bubiko hamwe n’ibindi byagiye bitoragurwa hirya no hino mu gihugu bigaragara ko bishaje.

Ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rurimo gusenya no guturitsa ibisasu bishaje, mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yasinywe n’ibihugu 15 agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse mu karere k’ibiyaga bigari no mw’ihembe ry’Afurika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’ibiyaga bigari no mu ihembe ry’Afurika (RECSA) Mutsindashyaka Theoneste, avuga ko ugereranije n’ibindi bihugu u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu bijyanye no kwangiza ibisasu bishaje.

Ati “u Rwanda rwateye intambwe cyane ku buryo dushaka ko umuryango wacu uzana ishuri hano kugira ngo tujye tuza kwigisha n’abandi banarebe uko bikorwa neza.”

Major Gen Jaques Musemakweli avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibisasu byagiye bisigara ku misozi
Major Gen Jaques Musemakweli avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibisasu byagiye bisigara ku misozi

Mutsindashyaka akomeza avuga ko ari ibihugu bike bigerageza kubahiriza amasezerano ya Nairobi ku buryo hari byinshi bashobora kwigira ku Rwanda.

Ibyo ngo abivugira ko mu Rwanda hari ububiko bw’imbunda bwubatse neza, ababukoramo nabo ngo n’ubwo bagikomeza kwigishwa ariko ibyo bakora ngo bikorwa neza kuko hari ahandi henshi bitagenda neza.

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Major Gen Jaque Musemakweli, avuga ko igikorwa cyo gusenya no guturitsa ibisasu bishaje ari ubushake u Rwanda rufite bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse, hubahirizwa amasezerano ya Nairobi.

Uretse toni 130 z’ibisasu byarengeje igihe birimo gusenywa , hari n’izindi toni 55 zasenywe muri Nyakanga 2016, ngo mu Rwanda hari ibyuma byica imbunda zishaje zikazakorwamo ibindi bintu.

Mbere yo kubituritsa abantu barabyitaza kugira ngo bitagira uwo bikomeretsa
Mbere yo kubituritsa abantu barabyitaza kugira ngo bitagira uwo bikomeretsa
Umusirikare wari uhagarariye igisirikare cya America
Umusirikare wari uhagarariye igisirikare cya America
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka